Ruhango: Umuyobozi w’Akarere yasabye abagize ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere JADF kwagura ibikorwa bigamije kuzamura imibereho y’abaturage.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, yasabye abafatanyabikorwa b’akarere bibumbiye mu Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu Iterambere (JADF) gukomeza kwagura ibikorwa byabo no kubigeza ku baturage benshi kurushaho, avuga ko ari imwe mu nzira zafasha aka karere kwihutisha iterambere no guteza imbere imibereho myiza y’abagatuye.
Ibi umuyobozi w'Akarere ka Ruhango yabigarutseho ubwo yafunguraga ku mugaragaro imurikabikorwa rya JADF Ruhango 2025–2026, ryahuje abafatanyabikorwa batandukanye barimo imiryango itegamiye kuri Leta, ibigo byigenga, amakoperative, ibigo by’imari, abikorera ndetse n’abatanga serivisi zitandukanye.
Iri murikabikorwa ryateguwe hagamijwe guha abaturage amahirwe yo kumenya ibikorwa n’inkunga zitangwa n’abafatanyabikorwa, kubahuza n’abatanga serivisi ndetse no kugaragaza uruhare rwa buri mufatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Ruhango.
Imurikabikorwa rigaragaza uruhare rw’abafatanyabikorwa mu iterambere
Mu rwego rwo kurushaho kwegera abaturage, buri mufatanyabikorwa yagaragaje ibikorwa akora n’uruhare bifite mu kuzamura imibereho y’abaturage. Harimo ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi, ubuzima, uburezi, ibigo by’imari, kubungabunga ibidukikije, amahugurwa yo kwihangira imirimo, iterambere ry’urubyiruko n’abagore ndetse n’izindi serivisi zifasha abaturage.
Abaturage basuye iri murikabikorwa bagiye bahabwa amakuru ku buryo bakwifashisha serivisi zitangwa n’aba bafatanyabikorwa, bamwe banabona umwanya wo kuganira n’inzobere ku bibazo bibugarije.
Abacuruzi n’abafite ibikorwa bitandukanye na bo bagaragaje ko iri murikabikorwa ribafasha kumenyekanisha ibikorwa byabo no kubona abakiliya bashya.
“Iterambere risaba kwagura ibikorwa no kwegera abaturage”. Meya Habarurema Valens
Afungura ku mugaragaro iri murikabikorwa, Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens yashimiye abafatanyabikorwa bakomeje gushyigikira gahunda z’iterambere ry’akarere, avuga ko uruhare rwabo rufite agaciro gakomeye mu rugendo rwo kuzamura imibereho y’abaturage.
Yavuze ko ubufatanye hagati y’akarere n’abafatanyabikorwa bumaze gutanga umusaruro ufatika, ariko ashimangira ko hakiri byinshi byo gukora kugira ngo serivisi n’ibikorwa by’iterambere bigere kuri benshi.
Meya Habarurema Valens asaba abafatanyabikorwa kwagura ibikorwa (Photo/Charles)
Yagize ati:"Turashimira abafatanyabikorwa bose bakomeje gutanga umusanzu mu iterambere ry’Akarere ka Ruhango. Icyo tubasaba ni ugukomeza kwagura ibikorwa, mukagera ku baturage benshi kurushaho, kugira ngo umubare wabagerwa n’iterambere uzamuke."
Yakomeje avuga ko iterambere ridashingiye gusa ku bikorwa remezo ahubwo rishingira no ku kubaka ubushobozi bw’abaturage, kubongerera ubumenyi no kubafasha kwihangira imirimo.
Yongeyeho ko ibikorwa byinshi bikorwa n’abafatanyabikorwa bifasha abaturage kwiteza imbere, ariko ko hakenewe kongera ubufatanye kugira ngo n’ahandi bitaragera babashe kungukira muri izo gahunda.
Yasabye ko ibikorwa byagera ku byiciro byose by’abaturage
Umuyobozi w’akarere yasabye abafatanyabikorwa kudakomeza gukorera ahantu hamwe gusa, ahubwo bagatekereza uburyo bwo kugeza ibikorwa byabo no mu bice bikiri inyuma mu iterambere.
Yavuze ko abaturage benshi bagikeneye serivisi nyinshi zirimo amahugurwa, inkunga mu buhinzi, ubuvuzi, kwihangira imirimo no kubona amakuru abafasha gufata ibyemezo bibateza imbere.
Yagize ati: "Ntidushaka ko hari umuturage usigara inyuma. Turifuza ko ibikorwa by’abafatanyabikorwa byaguka, bikagera no ku baturage bakiri kure ya serivisi kugira ngo amahirwe angane kuri bose."
Yanasabye abafatanyabikorwa gukomeza gukorera hamwe, bakirinda gusubiramo ibikorwa bimwe mu gace kamwe ahubwo bagahuza imbaraga hagamijwe kugera ku ntego rusange y’iterambere.
Guhindura imyumvire y’abaturage ni imwe mu nkingi z’iterambere
Bamwe mu bafatanyabikorwa bitabiriye iri murikabikorwa bagaragaje ko usibye ibikorwa bifatika bakora, banashyira imbaraga mu guhindura imyumvire y’abaturage kuko ari yo shingiro ry’iterambere rirambye.
Bagaragaza ko hari gahunda nyinshi zigamije kwigisha abaturage kwizigamira, gukora ubuhinzi bugezweho, kwita ku buzima, kurwanya imirire mibi, guteza imbere uburinganire no kwihangira imirimo.
Nzasabimana Donald uhagarariye umuryango Compassion international mu karere ka Ruhango yagize ati:"Ibintu byinshi bipfira mu myumvire. Kugeza uyumunsi abaturage barahindutse haba k’umubire, yaba ndetse no mu myumvire yo mu bwenge. Dufasha umuturage kumuzamurira imyumvire, ubu bagaze ku rwego rwo kwifasha. Rero iyo ni impinduka kandi ifatika."
Yongeyeho ko ibikorwa byinshi byagezweho mu karere byaturutse ku guhugura abaturage no kubongerera ubumenyi.
Imurikabikorwa rifasha abaturage kubona serivisi hafi yabo
Abasuye iri murikabikorwa bavuga ko ryabahaye amahirwe yo kumenya ibigo byinshi bakoranaga batabizi ndetse no gusobanukirwa serivisi bitanga.
Hari abashimye kuba babonye amakuru ku buryo bwo kubona inguzanyo, amahugurwa yo kwihangira imirimo, ubwisungane mu kwivuza, gahunda zo kongera umusaruro w’ubuhinzi n’izindi serivisi zitandukanye.
Ku ruhande rw’abamurika ibikorwa, bavuga ko iri murikabikorwa ribafasha guhura n’abaturage benshi icyarimwe, bakabagezaho amakuru ndetse bamwe bakagura ibicuruzwa byabo.
Kamikazi Joselyne umwe mubacuruzi yagize ati:"Iyo abaturage baza hano bamenya ibyo dukora, hari abahita bagura ibicuruzwa, abandi bakadusaba ubufatanye. Ni amahirwe adufasha kwagura ibikorwa byacu."
JADF ifite uruhare rukomeye mu iterambere ry’akarere
Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu Iterambere (JADF) ni urubuga ruhuza Akarere n’abafatanyabikorwa batandukanye hagamijwe guhuza ibikorwa by’iterambere no kwirinda ko gahunda zisubiranamo.
Mu Karere ka Ruhango, JADF ikorana n’imiryango itandukanye ikorera mu nzego zirimo ubuzima, uburezi, ubuhinzi, ibidukikije, imibereho myiza, iterambere ry’urubyiruko n’izindi gahunda zifasha abaturage.
Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko ubufatanye nk’ubu bugira uruhare mu kongera ishoramari, guteza imbere ubukungu bw’abaturage no kuzamura ireme rya serivisi zitangwa.
Abaturage basabwe kwitabira iri murikabikorwa ari benshi kuko bahungukira byinshi
Imurikabikorwa rya JADF riteganyijwe kumara iminsi itatu, aho abaturage bazakomeza gusura ibice bitandukanye bimurikirwamo ibikorwa by’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ka Ruhango.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango burakangurira abaturage kutabura aya mahirwe, bakaza kumenya serivisi zitangwa, kuganira n’abafatanyabikorwa no gufata amakuru abafasha kwiteza imbere.
Umuyobozi w’akarere yizeza abafatanyabikorwa ko ubuyobozi buzakomeza kuborohereza mu bikorwa byabo, ariko abasaba gukomeza kongera ishoramari, guhanga udushya no gushyira imbere inyungu z’umuturage.
Yashimangiye ko iterambere ry’Akarere ka Ruhango rizagerwaho neza ari uko inzego za Leta, abafatanyabikorwa n’abaturage bakomeje gukorera hamwe, buri wese agatanga umusanzu we mu kubaka akarere gafite ubukungu bukomeye n’abaturage bafite imibereho myiza.
Bimwi mu byamuritse bikomoka k’ubuhinzi (Photo/Charles)
Bamwe mubitabiriye imurikabikorwa ry'akarere ka Ruhango (Photo/Charles)
NTAMWEMEZI Charles/Ruhango

