Amadini n’inzego z’ibanze byiyemeje kongera imbaraga mu kurinda abangavu inda z’imburagihe
Inzego z’ibanze zirashimira ubufatanye bw’imiryango itari iya Leta, amadini n’amatorero, hamwe n’abandi bafatanyabikorwa, mu bikorwa byo gukangurira urubyiruko kwita ku buzima bwabo bw’imyororokere no gushaka amakuru yizewe abafasha gufata ibyemezo biboneye.
Ibi byagarutsweho mu biganiro byateguwe n’umuryango Salt and Light International, bigamije kongerera imbaraga ubufatanye hagati y’amadini n’abayobozi b’imiryango itandukanye mu guteza imbere ubuvugizi ku buzima n’uburenganzira bw’urubyiruko.
Ibi biganiro bibaye mu gihe imibare ya DHS ya karindwi (Demographic and Health Survey) igaragaza ko umubare w’abangavu baterwa inda imburagihe wiyongereye uva kuri 5% ukagera kuri 8%. Abitabiriye ibi biganiro bagaragaje ko mu mpamvu zituma iki kibazo cyiyongera harimo ubujiji ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, kubura amakuru ahagije kandi yizewe, ndetse n’ingaruka z’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga n’imbuga nkoranyambaga zitagenzurwa neza.
Ababyeyi bavuga ko uruhare rwabo mu kuganiriza abana rufite akamaro kanini mu kubarinda kugwa mu bibazo by’ubuzima bw’imyororokere.
Marie Claire Iryanyawera, umwe mu babyeyi bitabiriye ibi biganiro, yavuze ko igihe kigeze ngo ababyeyi barusheho kuganiriza abana babo ku buzima bw’imyororokere.
Yagize ati: “Ababyeyi dukwiye gufata iya mbere tukegera abana bacu tukabaganiriza ku buzima bw’imyororokere, tukabaha amakuru yizewe. Iyo tutabikoze, hari aho bayakura atari ho, bigatuma bafata ibyemezo bitari byo.”
Ku ruhande rw’amadini n’amatorero, bavuga ko bafite uruhare rukomeye mu kurera no kuyobora urubyiruko rujya mu buzima bufite indangagaciro.
Reverend Dr. Bashaka Faustin, Perezida ndetse n’Umuvugizi mu mategeko w’Impuzamatorero ya Gikristo ibumbiye muri Salt and Light International, yavuze ko amadini agomba gukomeza kwegera urubyiruko no kurwigisha indangagaciro.
Yagize ati:“Amadini n’amatorero dufite inshingano zo kwigisha urubyiruko indangagaciro no kuruba hafi. N’abaguye mu makosa ntibakwiye gutereranwa cyangwa guhezwa, ahubwo bakwiye kwegerwa bagahabwa ubujyanama n’ubufasha bubafasha gukomeza ubuzima bwabo mu cyubahiro.”
Inzego z’ibanze na zo zishima uruhare rw’abafatanyabikorwa bakomeje gushyigikira ibikorwa byo kurengera urubyiruko, zisaba ko ubufatanye bwakomeza kugira ngo hakemurwe ibibazo bibangamira ubuzima bwabo n’ejo hazaza habo.
Elie Cedric Niyonkuru, Umuyobozi w’Ishami ry’Uburezi n’Urubyiruko muri Komisiyo y’Igihugu ikorana na UNESCO, agaragaza ko gukemura ikibazo cy’inda ziterwa abangavu bisaba ubufatanye bw’inzego zitandukanye.
Yagize ati: “Gukumira inda ziterwa abangavu bisaba imbaraga zihuriweho n’inzego zose zirimo imiryango, amashuri, amadini, inzego z’ibanze n’abafatanyabikorwa. Iyo urubyiruko ruhabwa amakuru n’ubumenyi buhagije, rubasha gufata ibyemezo biboneye ku buzima bwabwo.”
Raporo ya DHS ya karindwi igaragaza kandi ko mu Ntara y’Iburasirazuba hari uturere tumwe twugarijwe n’izamuka ry’inda ziterwa abangavu. Uturere twa Rwamagana na Nyagatare twagaragajwe nk’ahagaragara iki kibazo cyane, aho mu Karere ka Rwamagana hafi 10% by’abangavu bari baratangiye kubyara muri icyo gihe.
Abitabiriye ibi biganiro basanga gukomeza ubufatanye mu bukangurambaga, guha urubyiruko amakuru yizewe, no kurwigisha indangagaciro ari bimwe mu byafasha kugabanya inda ziterwa abangavu no kurinda ejo hazaza h’urubyiruko.
GACINYA Regina / Kigali
