Rwamagana: Gahunda y'urubohokero yitezweho gufasha abana b'abakobwa

Mu karere ka Rwamagana hatangijwe gahunda y'urubohokero izashyirwa mu bikorwa n'umuryango Learn Work Develop (LWD); muri gahunda yiswe "Masenge Mba Hafi" ndetse na "Mukuru w'Abakobwa".

May 24, 2025 - 20:49
May 25, 2025 - 22:47
 0
Rwamagana: Gahunda y'urubohokero yitezweho gufasha abana b'abakobwa
Rwamagana: Gahunda y'urubohokero yitezweho gufasha abana b'abakobwa
Rwamagana: Gahunda y'urubohokero yitezweho gufasha abana b'abakobwa
Rwamagana: Gahunda y'urubohokero yitezweho gufasha abana b'abakobwa
Rwamagana: Gahunda y'urubohokero yitezweho gufasha abana b'abakobwa

Ni gahunda igamije kwegera abana b'abakobwa bafite ibibazo bitandukanye birimo n'iby'ababyaye batarageza imyaka y'ubukure kuko abenshi usanga bafatwa nabi mu miryango bakomokamo.

Mwiseneza Jean Claude umuyobozi w'umuryango LWD ari nawo watangije iyi gahunda,  yasobanuye iby'iyi gahunda agira ati "Tugiye gutegura urubohokero mu mudugudu no mu tugari, twabiteguye dufatanyije n'inzego z'ubuyobozi. Dutoranya ba Masenge mba hafi na bakuru b'abakobwa ndetse n'abagenzi babo nabo babigizimo uruhare mu kubahitamo."

Arakomeza ati " Icyo bagiye gukora rero ni ugufasha abakobwa bafite ibibazo cyane nk'ababyariye iwabo, hari igihe usanga biba uruhurirane kuko yabyaye; iwabo bakamwanga, akaba yava iwabo akajya no gukora nk'uburaya kubera ko nta kundi yagira kugira ngo abashe kugaburira uwo mwana. Ugasanga rero akeneye umuntu umuba hafi akamutega amatwi akamufasha amuha inama nziza."

Munezero Kellen atuye mu kagali ka Sovu mu murenge wa Kigabiro ni umukobwa wabyaye akiba iwabo, yagize ati "Nyuma yo kubyara nagize ibibazo byinshi kuko n'iwacu ni njye mukuru, bakambwira ko ntanze urugero rubi kuri barumuna banjye nanjye ugasanga mbuze nk'umuntu nganiriza ibyanjye bikamperamo."

Uwimana Domitilla ni umwe mu batoranijwe kuba Masenge mba hafi avuga ko nk'umubyeyi azakora ibishoboka byose akegera abakobwa kandi akabaha inama.

 Ati " Ubusanzwe ndi umubyeyi kandi nubundi najyaga nganiriza abana b'abakobwa ariko ubu noneho nabigize mu nshingano za buri munsi, icyambere ni ukubatega amatwi kandi nanjye nkababwira kwirinda ababashuka ku buryo nabo bigirira ikizere."

Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Rwamagana ushinzwe imibereho myiza y'Abaturage Umutoni Jeanne avuga ko gahunda y'urubohokero izafasha abana b'abakobwa.

 Ati" Nibyo koko teatangije iyi gahunda izashyirwa mu bikorwa na ba masenge mba hafi ndetse na mukuru w'abakobwa ,ahanini uru rubyiruko rufite imyuga rwigishwa turabasaba kubaba hafi kugira ngo badata ishuri kuko dufite imiryango irimo na LWD dukorana nayo ibishyurira ndetse n'aba bakobwa tukaba tubasaba kumva inama babagira."

Gahunda y'urubohokero yantangijwe muri 2020 yari isanzwe ikorera mu turere twa Kayonza (Rukara) na Gatsibo (Rugarama na Gitoki ) ubu ikaba yatangiye no mu karere ka Rwamagana (Kigabiro).

Jane Uwamwiza / Rwamagana