KAYONZA : Hubatswe ikigo cy'ubuvugizi bw'abana
Abaturage bo mu murenge wa Mukarange mu karere ka Kayonza bavuga ko kuba babonye ikigo kigamije guteza imbere umwana bigiye kubafasha gutuma umubare w'abata ishuri ugabanuka

Aba baturage batuye mu murenge wa Mukarange mu karere ka Kayonza bavuga ko impungenge baterwaga n'abana bataye ishuri zigiye kuvaho kubera ko akarere kabo kubufatanye n’itorero rya Lutheran mission of Africa hubatswe ikigo kigiye kwita ku bana . Uyu ni Mami Uwineza ati” Cyane cyane nkanjye utuye hano muri Buhondi hari abana benshi bari munsi y’imyaka icumi birirwa bazerera hano ntibiga mbese ubona ejo habo atari heza,ikigaragara ntabwo barerwa n’ababyeyi babo mbese batereye iyo gusa iki kigo turabona kizafasha cyane cyane mu burere bw’aba bana bari ku muhanda bakahava,bityo bagahabwa uburenganzira bwabo”.
Ibi kandi biragarukwaho na Rugamba Elisa ati”Hano hari abana batagira kivugira ,harimo n’impfubyi bigaragara ko bakeneye kwitabwaho hari abana bataye ishuri kubera n’ubukene bw’imiryango bakomokamo gusa iri torero ryatekereje ikintu cyiza cyo gushyiraho iki kigo twizeye ko hari icyo bizahindura mu mibereho y’aba bana”.
Mu rwego rwo gukemura ibibazo abana bahura nabyo birimo kudahabwa uburere n’uburezi bikwiriye ubuyobozi bw’itorero Lutheran mission of Africa bwatekereje gushyiraho ikigo kizajya gifasha abana cyane cyane kuganirizwa ndetse bakanasubizwa Bishop Seburikoko Celestin umuyobozi w'iri torero abivuga muri aya magambo ati" Iki kigo kizadufasha kugira umwanya mwiza wo kuganira n'abana bo ku muhanda tubafashe mu biganiro tubasubize mu ishuri kandi tubahe n'ibikoresho bakenera numva mfite umutima wo gufasha abana kwiga kuko turateganya no gushyiraho ishuri ry'incuke n'iribanza mu rwego rwo guteza imbere uburezi kuri bose".
Ntaganda Innocent umuyobozi w’ishami ry’uburezi mu karere ka Kayonza avuga ko mu kagali ka Kayonza bigaragara ko hari abana benshi bataye ishuri gusa bakaba bizeye umusaruro kuri iki kigo cy’ubuvugizi bw’abana cyubatswe mu mu mudugudu wa Buhondi ati"Nibyo koko muri aka kagali hagaragara abana benshi bataye ishuri ariko kuko tubonye umufatanyabikorwa nk’uyu turizera ko hazaba impinduka "
Umwaka w’amashuri wa 2022-2023 ushojwe mu karere ka kayonza hari abana 150 bataye ishuri mu mashuri abanza .Hakaba hari icyizere ko imishinga nk’iyi ifasha mu burere bw’abana izakomeza kwiyongera bikagabanya ububare w’abana bava mu ishuri .
Jane Uwamwiza /Kayonza