BUGESERA :Barasabwa gusobanurira abaturage ingengabihe y’amatora
Abayobozi b’inzego z’ibanze mu karere ka Bugesera bavuga ko biteguye gusobanurira abaturage uruhare rwabo mu matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024 mu Rwanda n’ingengabihe yayo .
Ibi babyiyemereje mu mahugurwa yagenewe abagize komite mpuzabikorwa mboneragihugu ku rwego rw’akarere ka Bugesera .
Uwimana Clarisse umwe muri aba baturage yabwiye yavuze ko yasobanukiwe ingengabihe y’amatora n’ibisabwa kugira ngo umuturage yemererwe gutora haba mu matora ya perezida wa Repubulika cyangwa abadepite .Ati ’’Twe by’umwihariko nk’inzego z’ibanze icyo dukora ni ugukangurira abaturage igihe cy’amatora nyirizina mbere yuko aba , ko bagomba kuba bari kuri site y’itora bikosoje kuri lisiti y’itora."
Mugenzi we nawe ati ’’Icyo nashishikariza abatuye Bugesera ni uko umuntu yatora umuntu yumva wamugirira akamaro ”.
Kayiranga Rwigamba Frank umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’amatora mu ntara y’Iburasirazuba avuga ko umuturage uzaba utari kuri lisiti y’itora atazatora .Ati ’’Dukangurira abantu bose kwikosoza kuri lisiti y’itora ,hari abantu batazaboneka kuri lisiti y’itora kubera amatora yabaye ari nko kwa muganga ibyo birateganyijwe .Twifuza ko abaturage bose batorera aho biyandikishije cyokora hari abemererwa gutorera aho batiyandikishirije kubera impamvu z’akazi ’’.