Rwamagana : Inkunga ya VUP yabafashije kwikura mu bukene
Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Munyiginya mu karere ka Rwamagana bahabwa inkunga ya VUP itangwa na Leta ku batishoboye, aho bakora imirimo y’amaboko itandukanye ndetse no kubageze mu zabukuru badafite amikoro bavuga ko yabafashije kwivana mu bukene aho kuri ubu bamwe bafite amatungo,abandi bubaka inzu ndetse bishyurira n’abana babo amafaranga y’ishuri.

Bagwaneza Ruth ni umubyeyi urera abana wenyine avuga ko yahawe akazi ko gukora imirimo y’amaboko muri VUP kuko yari akennye cyane ku buryo yaryaga rimwe ku munsi, gusa ubu yemeza ko byabaye amateka ati ” Nari umukene hanyuma y’abandi ku buryo naryaga rimwe ku munsi ,abana banjye bari barishwe n’inzara gusa kuva natangira guhabwa VUP byagiye bihinduka ku buryo ubu na VUP sinkiyekeneye bayihe abandi bamerewe nabi, kuko ubu niyubakiye inzu ngirango murayireba ,narayivuguruye nshyiraho amabati mashya,abana banjye bariga kandi bagenda bajyanye amafaranga y’ishuri nta birarane ngira kandi ubona ko nta mugabo ngira,ubu mfite amatungo magufi ,kandi nanjye murandeba uko mpagaze uku nambara neza nigurira igitenge cyiza ,mfite imirima nkodesha ngahinga ,icyitwa inzara iwanjye ni amateka pe,VUP yankuye kure.”
Rwahama Jean Claude ushinzwe imibereho myiza mu kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze (LODA) avuga ko hari gahunda zashyizweho zirimo gusinyana imihigo hagati y’umufatanyabikorwa n’inzego z’ibanze kugirango bifashe kumenya uburyo uhabwa inkunga agenda yikura mu bukene kandi bikaba bitanga umusaruro w’uko umuturage agira uruhare mu kubwivanamo ati” Abahabwa inkunga ya VUP mbere bitwaga abagenerwabikorwa, ariko ubu siko biri ahubwo ni abafatanyabikorwa ibyo rero bikaba bibatera ishyaka nabo ryo kwivana mu bukene, hari n’ikindi gikorwa cyo gusinyana amasezerano y’imyaka ibiri hagati yabo n’inzego zibanze . Ibi bituma tubasha kumenya ngo ese uyu muturage yavuye he,ageze he? Ni gute agenda yiyubaka atera intambwe yo kujya mu kindi cyiciro”
Mu murenge wa Munyiginya niho hatangirijwe gahunda ya VUP mu karere ka Rwamagana mu mwaka wa 2008 akaba ari nawo murenge wari ukennye cyane, gusa kuri ubu imirenge yose yagezemo iyi gahunda ya VUP,56% byabayihabwa ni abagore bayoboye ingo.