KAYONZA:Imurikabikorwa ryabaye igisubizo kubataragiraga indangamuntu

Urubyiruko magana ane n’umunani rwo mu karere ka Kayonza rutagiraga indangamuntu rurishimira ko imurikabikorwa ry’uyu mwaka risize rubonye amahirwe yo gufotorwa kugira ngo bazahabwe indangamuntu.

May 15, 2024 - 16:14
 0
KAYONZA:Imurikabikorwa ryabaye igisubizo kubataragiraga indangamuntu
Ibiro by'akarere ka Kayonza

Mwizerwa Paul wari waje mu imurikabikorwa agira ati’’Imurikabikorwa nahaboneye byinshi jye nari nazanywe no kureba umuhanzi  waje kudususurutsa  ikisumbuyeho na nasabye serivisi z’irangamuntu bamfashije kandi nabikunze rwose kandi nzayibona vuba bizatume nanjye ntunga indangamuntu kuko irakenerwa muri byinshi,urumva rero ko mbese ari byiza ‘’

Mugenzi we wo mu kagari ka Bwiza mu murenge wa Mukarange ni umwari wo mu kigero cyimyaka 16 ati ‘’Nubwo amazina yanjye atari ngombwa ko nyatangaza ariko nkutangarije ko serivisi ijyanye n’indangamuntu yanshimishije mbese nanjye ninyibona kandi bambwiye ko ari vuba urumva ni umusaruro w’iki gikorwa kiba cyateguwe n’akarere nabo bafatanya ni byiza’’.

Gahigana Sam uyobora ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ka Kayonza JADF asanga kumurikira abaturage ibikorwa bitanga umusaruro ukomeye.Agira ati’’Nk’ubu abaturage baje muri iyi open Day basobanuriwe ntabwo bakongera kubaza ngo umufatanyabikorwa  runaka akorera he? Akora ibiki kuko baratembera bagasobanukirwa bakanirebera n ‘amaso yabo.Twe nka JADF turanyuzwe kandi abafatnyabikorwa bagera muri 65 bitabiriye iyi open day rwose nabo gushimwa uruhare rwabo mu iterambere ry’ akarere’’.

Haba imurikabikorwa mu karere ka Kayonza wabaye umwanya wo gutuma abaturage basobanukirwa serivisi ziba zibagenewe ndetse baranazihabwa.

Umuyobozi w akarere ka Kayonza Nyemazi John Bosco ati ‘’ Twe nk’ ubuyobozi bw’akarere tubona  ari umusaruro mwiza iyo umuyobozi asobanuriye umuturage imikorere ya serivisi akoramo kuko biri mu nshingano z’umuyobozi ndetse n’abayobozi bakikebuka ‘’

Abitabiriye  iri murikabikorwa  bahawe serivisi zinyuranye zijyanye n’irangamimerere no gupimwa  indwara zitandura ,gusuzuma amaso no kwipimisha agakoko gatera sida .

 

Titien Mbangukira/Kayonza