Oliver Kahn ategerejwe i Kigali mu Gikombe cy’Isi cy’Aba-Veterans

Oliver Kahn wamenyekanye mu Ikipe y’Igihugu y’u Budage na Bayern Munich yatangajwe nk’umwe mu banyabigwi 150 bazitabira Igikombe cy’Isi cy’Abakanyujijeho kizabera mu Rwanda mu 2024. Igikombe cy’Isi cy’Abakanyujijeho muri Ruhago ku Isi [Veteran Clubs World Championship-VCWC] n’ibikorwa bigishamikiyeho biteganyijwe kuzabera i Kigali tariki 1-10 Nzeri 2024.
Ku wa Gatatu, tariki ya 15 Gicurasi 2024, ubuyobozi bwa VCWC buri gutegura iri rushanwa bwanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga Umunyezamu ufatwa nk’uw’ibihe byose, Oliver Kahn yongewe mu bazitabira iri rushanwa. Khan yamamaye bikomeye ubwo yakinaga muri Bayern Munich kuva mu 1994 kugera mu 2008.
Batwaranye ibikombe umunani bya Shampiyona y’u Budage (Bundesliga), UEFA Champions League n’ibindi byinshi. Uyu mugabo w’imyaka 54 yiyongereye ku bandi banyabigwi bazitabira iri rushanwa nka Ronaldinho Gaúcho, Umufaransa David Trezeguet, Bacary Sagna, Gaizka Mendieta, Miguela Pauleta, Robert Pirès, José Edmílson, Jay-Jay Okocha, Edgar Davids, Roger Milla, Jimmy Gatete n’abandi benshi.
Igikombe cy’Isi cy’Abakanyujijeho muri Ruhago ni cyo gikorwa cya siporo cyagutse mu bihuza abatagikina. Si imikino gusa kuko hanateguwe inama zitandukanye, ibikorwa by’imyidagaduro birimo kumurika imideli, ibitaramo, amamurikagurisha n’ibindi bizitabirwa n’abarenga 5000.