KICUKIRO :Bagowe no kubura aho bavuza abana bafite ubumuga
Ababyeyi bafite abana bafite ubumuga , bo mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Nyarugunga , barasaba ubuyobozi kubegereza amavuriro y’abana babo kuko amavuriro babavurizaho ari kure yabo, bikababera umutwaro ukomeye cyane ko benshi muri bo nta bushobozi bafite bigatuma bamwe muri abo bana, ubumuga bugenda bwiyongera.

Akimpaye Goreth ni umubyeyi ufite umwana ufite ubumuga bw’ingingo , avuga ko ubuvuzi bw’umwana ufite ubumuga bukomeje kugorana cyane ko usanga amavuriro abavura abarizwa kure yabo , agira ati, “ Iyo mfite gahunda yo kuvuza umwana birangora cyane , bisaba ko njya Gatagara mu karere ka Muhanga, urumva ukuntu ari kure, iyo mbonye nta bushobozi ndabyihorera, urumva ko umwana akomeza kuremba.”
Umubyeyi Byukusenge claudine kuri we avuriza i Ririma mu karere ka Bugesera ati, “ Ubuvuzi bw’umwana wange ufite ubumuga ni kimwe mu bingora cyane kandi birahenze , nkora ingendo za kure , ku buryo biteza ubukene mu muryango.”
Umuhuzabikorwa w’Inama y’igihugu y’abafite ubumuga mu karere ka Kicukiro Karangwa Francis, yemera ko iki kibazo gikomereye aba babyeyi , ati , “ Buri gihe dukora ubuvugizi kugira ngo amavuriro amwe namwe ashyirwemo serivisi zijyanye no kuvura abana bafite ubumuga butandukanye. Ndizera ko Ubuyobozi ku bufatanye na RBC haricyo bazabikoraho.”
Ubuyobozi bw’akarere Kicukiro buvuga ko kugeza ubu abana bafite ubumuga muri aka karere bagera kuri Magana atatu.
Gacinya Regina/Kicukiro