IBURASIRAZUBA: Abaguzi bakomeje kubogoza kubera ko abacuruzi banze kubahiriza ibiciro by'umuceri
Abaturage bo mu turere twa Ngoma na Kayonza mu ntara y’i Burasirazuba mu Rwanda basaba ko ibiciro byashyizweho na minisiteri y’ubucuruzi n’inganda ku bicuruzwa by’umuceri kimwe na Kawunga byakuriweho umusoro ku nyongeragaciro (VAT) byakubahirizwa ndetse n’abacuruzi bakabagezaho ibyo bicuruzwa kubera ko hari aho usanga bitakiboneka nka mbere.
Ku itariki 19 z’ukwezi kwa Mata umwaka wa 2023 nibwo minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda yasohoye itangazo ryagenaga ibiciro ku bicuruzwa byakuriweho umusoro ku nyongeragaciro nyuma yo gusuzuma impamvu zitandukanye zatumaga ibiciro by’ibiribwa ku isoko bikomeza kwiyongera maze ikiro cy’umuceri w’intete ngufi (Kigori) gishyirwa ku mafaranga y’u Rwanda 820 , umuceri w’intete ndende ikiro gishyirwa ku mafaranga 850, umuceri wa Basmati wo washyizwe ku mafaranga 1455 ku kiro naho ifu y’ibigori ishyirwa ku mafaranga 800 ku kiro mu gihe ibigori bidaseye byashyizwe ku mafaranga 500 ku kiro.
Ibindi bicuruzwa biribwa byagabanyirijwe igiciro ni ibirayi,gusa hirya no hino mu gihugu hakomeje kugaragara kutumvikana ku biciro cyane cyane iby’ibicuruzwa by’umuceri n’ifu y’ibigori izwi nka Kawunga.
Mu isoko rya Kabarondo riri mu murenge wa Kabarondo mu karere ka Kayonza niho Radio Izuba na Television yageze iganira n’ abaguzi bijujutira ko babuze umuceri na kawunga mu isoko,
Uyu ni Kankundiye Alexia wavuze ko yaje guhaha ariko akaba atabonye umuceri yashakaga.
Yagize ati” Umuceri ntawo, umuceri ntawo uri muri iri soko abacuruzi baranguza banze kuwurekura,byaratuyobeye ntitukibona ibyo turya, baravuga ngo ibiciro byaramanutse ariko wajya kuwugura ugahendwa.”
Ibi abihuriye ho na Sibomana Xavier nawe uvuga ko abona hakwiye gukomeza kugenzurwa niba ibiciro byashyizweho byubahirizwa.
Yagize ati” Bakwiye kutureberera bakamanuka no mu cyaro kubera ko hano mu mujyi bishoboka ko wabona umuceri ku mafaranga 850 ariko nabwo uguze umufuka wose, urumva rero mu cyaro ntibyakoroha ko tuwubona ari ikiro kimwe.”
Umwe yagize ati” Urabwira umucurizi uti igiciro cyashyizweho ni iki akakubwira ngo ibyo hano ntabwo bihari, ngo nawe yabiranguye ahenzwe, ubwo se kubera iki hano bihenze turi mu gihugu cyihariye?”
Na Muhozawase Aline utuye mu murenge wa Kibungo avuga ko ibiciro bitigeze byubahirizwa kubera ko ibicuruzwa b’umuceri na Kawunga bigihenze.
Yagize ati” Iyo ngiye muri butiki bambwira ko Kawunga ari amafaranga 1000 nabaza umuceri ngo ni amafaranga 1300, ikifuzo ni uko ubuyobozi bwabikurikirana ibiciro byashyizweho bikubahirizwa naho ubundi ntacyo byaba byaratumariye kubigabanya.”
Uyu mucuruzi yagize ati “Ese twebwe nituwurangura ibihumbi 20500 ikiro gihagaze amafaranga 850 turawugeza mu cyaro tuwugurishe kuri angahe kandi twawutegeye? Nicyo kibazo gihari, ahubwo ubufasha dusaba bano, bawurangura bawuvana za Kigali babagabanyirize kugira ngo natwe baze bawuduhera ku giciro kiri hasi.”
Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda yatangaje ko ikomeje gukurukirana ibijyanye no kunoza iyubahirizwa ry’ibiciro ku masoko.
Aganira na Radio Izuba na Television, Kabayiza Alexis Umujyanama mukuru muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda MINICOM yatangaje ko nka minisiteri bari gukurikirana abacuruzi batubahiriza amabwiriza bumvikanyeho mu kwegereza abaturage ibicuruzwa kandi ku giciro cyiza.
Ati” Abacuruzi babyumve badufashe ntabwo natwe twicaye dukomeza kubikurikirana, uko byamera kose kongeraho make twumvikanye ku muceri atarenze nka 20 ku kiro ntakibazo, kubera ko hari uwarenzaho ay’igare yakoresheje uwugeza hafi mu baturage… buriya ntabwo ibiciro byakomeza gutumbagira ngo umuceri ugere kuri 900 birumvikana hari icyagabanyutseho, ariko abantu babyumve ko hakozwe ibishoboka kugirango ibicuruzwa bigere hafi hashoboka habegereye.”
Ku gicuruzwa cya Kawunga cyo umujyanama mukuru muri Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda Kabayiza Alexis yavuze ko kugeza ubu hari ingamba zafashwe zirimo no gukura mu bubiko bwa leta ibigori kugirango hatabaho kubura kw’ibigori bikorwamo ifu ( Kawunga) abanyenganda babikeneye bakiyandikisha bikaba byaratumye igiciro cya kawunga kimanuka no munsi y’amafaranga yari yateganyijwe.
