Kigali :Abanyeshuri ba Lycée de Ruhango Ikirezi basuye Izuba TV bishimira ubumenyi bungutse
Abanyeshuri 120 biga amasomo ya Multimedia muri Lycée de Ruhango Ikirezi mu karere ka Ruhango bakoze urugendoshuri kuri televiziyo Izuba aho bahawe ubumenyi bwimbitse ku mikorere ya Televiziyo n’itangazamakuru muri rusange.
Abanyeshuri 120 biga amasomo ya Multimedia muri Lycée de Ruhango Ikirezi ishuri riherereye mu karere ka Ruhango bakoze urugendoshuri kuri televisiyo Izuba , aho bahawe ubumenyi bwimbitse ku mikorere ya Televiziyo n’itangazamakuru muri rusange.
Uhagarariye ubuyobozi bw’ishuri yashimiye televiziyo Izuba ku bw’amahirwe yahaye aba banyeshuri yo kwigira ku banyamakuru b’umwuga, kugira ngo babone icyitegererezo cyiza mu rugendo rwabo rwo kwinjira mu mwuga w’itangazamakuru.
Yagize ati: "Urugendoshuri rugira akamaro kanini ku banyeshuri kuko bibafasha guhuza amasomo n’ibikorwa bifatika bibategurira ejo hazaza."
Rudakemwa Cedric, umunyeshuri wiga mu mwaka wa Kane, yavuze ko uru rugendoshuri rwamufashije kunguka byinshi cyane, kuko byamweretse uburyo ibikoresho bigezweho bikoreshwa mu itangazamakuru bikora, ibyo batari bafite ku ishuri ryabo.Ati'' Twishimiye ko tubonye uko ibikoresho tutari tuzi bikoreshwa uru rugendo ruradufashije cyane dushimiye n'ubuyobozi bw'ishuri ryacu ''
Gisubizo D. Kenia na we yashimangiye ko ubumenyi yavanye muri uru rugendoshuri buzamufasha mu buryo bwihuse kubona akazi mu mwuga w’itangazamakuru.Yagize ati ''Ndishimye cyane ubu ninsoza ntabwo nzagira ubwoba bwo gushaka akazi kubera ko nsobanukiwe uko televiziyo zikora ''.
Hagenimana J. Claude, umurezi wari ubahagarariye abandi yashimangiye uruhare rukomeye rw’itangazamakuru mu gutanga ubumenyingiro, asaba ko ubufatanye nk’ubu bwakomeza kugira ngo abanyeshuri barusheho kunguka ubumenyi ngiro.
Yagize ati: "Ubu bufatanye bukwiye gukomeza, kuko bufasha abanyeshuri gusobanukirwa neza ibikenerwa mu mwuga w’itangazamakuru."
Nkurunziza Theoneste ashinzwe ishami ry'amakuru kuri radio-televiziyo Izuba avuga ko nka radio na televiziyo by'abaturage gufasha urubyiruko ruri mu mashuri ari imwe mu ntego zabo , kandi bizakomeza gukorwa .Ati ''Kuba aba banyeshuri basura aho dukorera bakareba ibyo dukora biri mu ntego zacu kandi bidutera ishema kuba bahitamo kuza gusura televiziyo yacu ni umwanya mwiza tuba tubonye wo gutanga umusanzu wacu mu kubaka ubushobozi bw'urubyiruko ari nabo banyamakuru n'abakozi b'ejo hazaza kandi bizakomeza ''
Gacinya Regina /Kigali