KAYONZA :Kudatanga amakuru bibangamira ubumwe n’ ubudaheranwa
Intumwa za rubanda muri sena zivuga ko mu gihe abafite amakuru yahagiye hashyirwa imibiri y’Abatutsi muri Jenoside bakomeza kwinangira ntibayatange ari inzitizi ikomeye ku bumwe n’ ubudaheranwa by’Abanyarwanda.
Ni mu gihe abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 mu karere ka Kayonza bakomeje kubabazwa nuko abishe Abatutsi muri Jenoside ahitwa Midiho mu murenge wa Mukarange badatanga amakuru ngo imibiri iri hagati ya magana abiri na magana abiri na mirongo itanu y’abahiciwe muri Jenoside iboneke ishyingurwe mu cyubahiro.
Senateri Habiyakare François asobanura ko muri sena bagiye bagezwaho za raporo ku buryo hari abafite amakuru ku mibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside ariko bakinangira bakanga kuyatanga .Aha niho senateri Habiyakare avuga ko ari inzitizi ikomeye ku bumwe n’ ubudaheranwa by’Abanyarwanda.Agira ati”Hari raporo sena yagiye igezwaho na komisiyo y ‘ubumwe n’ ubwiyunge zigaragaza ko hari abinangira ntibatange amakuru.Biri mu gihugu hose ariko iyo bigeze ku kudatanga amakuru y ‘Abatutsi bishwe imibiri yabo ikaba itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro hagaruka kenshi agace kitwa Midiho ya Nyagatovu mu murenge wa Mukarange mu karere ka Kayonza”
Akomeza agira ati’’ Ibi rwose byo kwimana amakuru ni inzitizi ikomeye ku bumwe n’ ubudaheranwa by’ Abanyarawanda ariko ntibizatubuza gukomeza guhozaho kugira ngo amakuru atangwe imibiri aho iri iboneke ishyingurwe mu cyubahiro”
Mu gihe senateri abona uku kwinangira nk’imbogamizi ikomeye mu gace ka MIdiho mu kagari ka Nyagatovu mu murenge wa Mukarange abaharokokeye bavuga ko bakomeza kubabazwa nuko abagize uruhare muri Jeonoside yahakorewe bakomeje kwinangira ntibatange amakuru .
Minani François atuye Midiho ni naho yarokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi agira ati” Biratubabaza cyane iyo bataduha amakuru y ‘abacu bishwekugira ngo tubabone tubashyingure mu cyubahiro.Ni imbogamizi ikomeye cyane ariko dufitiye ikizere ubuyobozi bwacu bwiza buzakomeza kwigisha”
Kuba hari abinagira ntibatange amakuru ntibikwiriye nkuko senateri Habiyakare François anabigaragaza yaba inzira yo gukomeza guhembera ingengabitekerezo ya Jenoside kandi mu gihe atanzwe yaba ahubwo inzira yo gukomeza kubaka ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda.
Titien Mbangukira/Kayonza