Nyanza: Abatujwe bo mu murenge wa Muyira barishimira ko bagiye guhindura imibereho

Abatujwe bo mu murenge wa Muyira mu karere ka Nyanza barishimira ko babonye amacumbi meza bakaba bagiye guca ukubiri no guhora basiragizwa n’ababacumbikiraga; ibi bikazatuma bahindura imibereho.

Jul 15, 2025 - 12:00
Jul 17, 2025 - 13:26
 0
Nyanza: Abatujwe bo mu murenge wa Muyira barishimira ko bagiye guhindura imibereho

Rutabingwa Emile na bagenzi be batujwe bo mu kagali ka Nyamiyaga umurenge wa Muyira mu karere ka Nyanza bishimira ko babonye amacumbi bikaba byarabafashije guhindura imibereho kuko batakigorwa no gusiragizwa na banyir’amazu bakodeshaga.

Rutabingwa Emile ati ”Ndishimye kubyo umusaza adukoreye, maze igihe ndi mu icumbi. Ubu kuba mbonye aho nicara n’abana banjye, nzajya mbasha gukorera urugo abana ntibaburare, kandi ntange mutuelle ku gihe.”

Rutabingwa Emile umuturage wahawe inzu (ifoto/N.Charles)

Mukantwali Marigarita we ati ”Byandenze cyane, ndumva mu mutima wanjye habohotse cyane, umubyeyi wacu perezida wacu ahabwe ikuzo mu isi no mu ijuru. Numva ngiye guhinduka, nkaryama heza, nkamererwa neza nkareka guhora ncumbika buri munsi. Umutima wanjye urishimye cyane.”

Mukangeyo Francine nawe yagize ati ”Ndishimye cyane, ni igihe kirekire cyari gishize tuba mu nzu zidasobanutse, imvura yagwaga tukaba dufite ikibazo ko izi nzu zizatugwaho. Ubuyobozi rero bwatubaye hafi, buraza bureba uburyo tubayeho none inzu barimo kuzihindura."

Arongera ati "Turishimye, turanezerewe mbese twabyakiriye neza cyane. Mbere twari dufite ikibazo ariko ubu turanezerewe, turashimira Imana yaduhaye igihugu cyacu cy’u Rwanda gifite abayobozi badukunda."

Mukantaganzwa Brigitte uyobora umurenge wa Muyira asaba abatujwe muri izi nzu kuzifata neza kuko ari inshingano za buri Munyarwanda wese.

Ati ”Inzu iba yahawe uyigomba kandi aba yayihawe ayikeneye, yumve ko ari inzu ye agomba kwitaho, gukorera amasuku kuko isuku irasaza ikavugururwa. Bagomba kuzitaho kuko ni inshingano ya buri Munyarwanda wese, noneho ikirenzeho uba wita ku cyawe n’umuryango wawe.” 

Izi nzu zubatswe kubufatanye bw’ingabo na Police by’u Rwanda, zubatse mu kagali ka Nyamiyaga, zatujwemo imiryango igera kuri 16.

Inzu zatujwemo abaturage batagiraga amacumbi (ifoto/ N.Charles)

Mukantwali Marigarita wishimira ko yatujwe (ifoto/N.Charles)

Mukangeyo Francine wishimira inzu yahawe (ifoto/N.Charles)

NTAMWEMEZI Charles/ Nyanza