Kayonza: “ Ndego Abavugaga ko barya imitanga ubu bejeje ibyo kurya”
Umurenge wa Ndego ukunze kugira amapfa kubera izuba ryinshi ugasanga ibyo bahinze bitera kubera izuba mu gihe ahandi haba hari kugwa imvura.
Mu bihe byashize muri uyu murenge wa Ndego hateye amapfa ku buryo abaturage bamwe bari batangiye gusuhukira mu yindi mirenge kubera inzara, mu rwego rwo gukemura iki kibazo Leta yafashije abahatuye bagahabwa ibigori ndetse n’ibishyimbo byo kurya bahabwa n’imbuto y’ibishyimbo ndetse n’iyimigozi y’ibijumba yo gutera,ubu bavuga ko nibura ubu bishimiye ko ibijumba byeze neza ndetse n’ibishyimbo bakaba bari kubona ibyo barya,bashima ubuyobozi bwababaye hafi mu bihe byari bigoye ndetse bakabafasha no kubivamo.
Uwamahoro Vestine ni umuturage utuye muri uyu murenge wa Ndego mu kagali ka kiyovu yagize ati” iyi sezo itandukanye n’izindi zayibanjirije twari tumaze imyaka 3 tuteza kubera izuba ryinshi cyane twarashonje ku buryo bukomeye,abantu benshi barasuhutse abagabo barahambira basiga abagore bakajya bagenda bahaha babazanira ariko ubu uko biri abantu twongeye guterera mu mitima ,ibishyimbo turi gutoragura ibitonore tukagereka ibijumba abana bacu bakarya kuko byo byareze mbere rwose ubuyobozi bwaduhaye imigozi yera vuba ,ubu nta muntu uri gusuhuka ngo yishwe n’inzara ,turashimira Leta cyane Kuri Perezida wacu umukuru w’igihugu wadukoreye ikintu cy’ingenzi aratugaburira kuko mwumvise ko Ndego turi kurya imitanga kiriya gihe hari ubuzima bubiku muntu wese icyo gihe ibintu byose byari byarumye nta hantu wabona utoragura ikintu”
Ibi kandi abihuriyeho na Musabyimana Odette nawe atuye mu murenge wa Ndego mu kagali ka Kiyovu nawe ati”urebye uko twari tubayeho muri kiriya gihe cy’inzara iteye ubwoba cyane kubera izuba ,ubu tumeze neza dufite ibyo turya turi gusarura ibishyimbo ,ibigori nabyo uko biri ntabwo ari nkakiriya gihe ,Leta yaradufashije kuko yatuzaniye ibigori kandi twari tugeze ahantu habi iradutabara iduha ibyo kurya ,hari abahawe imbuto yo y’ibishyimbo yo gutera ubu hari icyo bari gusarura,n’ibintu twishimira ko ubu tutakishwe n’inzara”.
Umuyobozi w'agateganyo w’Akarere ka Kayonza Hategekimana Fred avuga ko kugira ngo ibi bigerweho mu murenge wa Ndego aho bishoboka ko hakuhirwa nk'abahinga hafi y'ibiyaga bahawe imashini zuhira kugira ngo babashe guhangana n’izuba.
Uyu muyobozi kandi asaba abaturage gufata neza umusaruro wabo ati” nibyo koko abaturage batuye mu murenge wa Ndego mu kwezi kwa 10,11,12 umwaka washize ndetse no mu kwezi kwa mbere uyu mwaka abaturage barunganiwe kubona ibiribwa ndetse n’imbuto zo gutera ,kugeza uyu munsi rero ubu ibishyimbo byareze n’ibigori biri hafi kwera .
Yongeyeho ko icyo basaba abaturage ari gufata neza ibyo bejeje aho kubishyira ku isoko ngo babisesagure ,akomeza abagira inama ko nk’imigozi y’ibijumba bejeje ko bakwiriye kuyimura bakayitera ahegereye amazi kugira ngo izongere yere ndetse naho biri ngombwa bakayigurisha no ku bandi bayikeneye.
Umuyobozi w’Akarere akomeza kubasaba kwita no ku bindi bihingwa bitarera ati” turacyafite imyumbati iri mu mirima izera nko mu kwezi kwa cyenda ,turabasaba ko nayo bayifata neza bakayibagara kugira ngo nayo izatange umusaruro mwiza
Mu rwego rwo guhangana n’ ikibazo cy’izuba muri uyu murenge wa Ndego hari gahunda yo kuhira ibyanya bihingwa ku buso bunini ,abaturage kandi bakangurirwa guhinga ibihingwa bijyanye n’ubutaka bwaho bahinga.

