“Munyaga ya Rwamagana hari imihigo iteswa 100% kubera imihanda mibi”

May 19, 2026 - 12:59
 0
“Munyaga ya Rwamagana hari imihigo iteswa 100% kubera  imihanda mibi”

Umurenge wa Munyaga ni umwe mu mirenge 14 igize Akarere ka Rwamagana hari ibikorwaremezo bitandukanye birimo amazi ,amashanyarazi,amavuriro ndetse n’amashuri ,gusa abahatuye n’abahakorera ibikorwa bitandukanye bagaragaza ko bafite imbogamizi z’imihanda mibi ,bikaba akarusho mu gihe cy’imvura kuko haba hanyerera cyane .

Kuba iyi mihanda idakoze abahatuye n’abahakorera bavuga koi bi bituma hari imihigo iteswa nkuko baba barabyiyemeje ,twavugamo nko kuba hari abagore bakibyarira mu rugo kubera ko hari abafatwa n’igihe cyo kubyara nta buryo bundi bakoresha kugira ngo bagere kuri centre de sante kuko bisaba kugenda kuri moto kandi bigoranye ku mugore uri kunda ari no mu mihanda mibi,ikindi aba baturage bagarukaho n’ukuba umuhigo ujyanye n’umusoro bari inyuma y’Abandi mu karere kose ,Abikorera bo muri uyu murenge  bavuga ko ubucuruzi bwaho budateye imbere kubera ko ubuhhirane n’indi mirenge bigoye cyane kuko imihanda yahoo ari imbogamizi no ku binyabiziga.

Ikindi kivugwa n’abatuye mu murenge wa Munyaga nuko hari na serivisi zitagenda neza ,nko mu bigo bya Leta kubera ikibazo cy’abakozi bakeya kuko hari aboherezwa kuhakora umuhanda ukababera imbogamizi kuko uburyo bwo kuhagera bugoye.

Nshimiyimana Alfred ahagarariye abikorera mu murenge wa Munyaga yagize ati” nibyo ko umuhigo ujyanye no gusora turi inyuma kubera ko abasora dufite abenshi nabasorera ubutaka kuko abakora ubucuruzi muri aka gace bisa nkibiri hasi ahanini biterwa nuko nta mihanda tugira hano ni ikibazo kuko ntabwo tubona nuko ibicuruzwa bitugeraho ,ibi bituma n’umucuruzi utangiye kuzamuka ahita agenda akajya gukorera za Rubona hafi y’umujyi wa Rwamagana cyangwa akajya no mu mujyi,tubonye imihanda myiza twakora tugatera imbere kandi n’imisoro igatangwa neza”

Naho umubyeyi twise “ Mukankundiye Vestine” tuganira yagize ati” ikintu gituma hari ababyeyi batabyarira kwa muganga muri uyu murenge harimo nuko nta mihanda mizima ihari kuko hari ubwo inda igufata igutunguye ugasanga kugera ku kigo nderabuzima biragoye ,ntiwajya kuri moto igenda igukubita mu mikuku  kandi uri kunda ,mu mvura ho iyo moto yo ntigenda kubera ubunyerere ugasanga birangiye ubyariye mu rugo cyangwa no mu nzira urumva ko ari ikibazo kuko ushobora no kuhaburira ubuzima”

 

Ubwo Inama Njyanama y’Akarere ka Rwamagana yasuraga uyu murenge wa Munyaga yagaragarijwe iki kibazo cy’umuhanda dore ko Atari ubwa mbere iki kifuzo   cyari gitanzwe  , Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Rwaamagana Dr Rangira Lambert yavuze ikibazo cy’umuhanda ari kimwe mu bibazo bazakorera ubuvugizi .

Yagize ati” turishimira ko Umurenge wa Munyaga ufite ibikorwaremezo bihagije ariko hari nibindi bikeneye ubuvugizi batugaragarije harimo n’ikibazo cy’umuhanda nibyo koko umuhanda ntukoze no mu gihe cy’imvura haba hari ubunyererere rero tuzabishyikiriza ubuyobozi bw’Akarere kandi gukorwa ntabwo ari ugushyiramo kaburimbo gusa,hashyirwamo na laterite kandi ukaba nyabagendwa”

Nubwo mu murenge wa Munyaga hari imihigo iri inyuma irimo umuhigo ujyanye n’imisoro, ujyanjye n’ababyeyi babyarira kwa muganga ,umuhigo wa Mituweri bari ku isonga mu mirenge 14 igize akarere ka Rwamagana muri uyu mwaka w’ingengo y’imari ya 2025-2026.

 

Jane Uwamwiza/Rwamagana