Gasabo :Ababyeyi bahangayikishijwe n’abana bidumbaguza mu mugezi wa nyabugogo
Ababyeyi bo mu bice bitandukanye by’umurenge wa Gatsata mu karere ka Gasabo bavuga ko bahangayikishijwe n’ikibazo cy’abana bajya koga mu mugezi wa Nyabugogo ibizwi nko kwidumbaguza kuko harimo amazi menshi kandi yanduye, ibyo bavuga bishobora kubateza indwara ndetse bakaba banahaburira ubuzima, barasaba ubuyobozi ko bwabafasha iki kibazo kigakemuka
Uwimpuhwe Christine ni umubyeyi, yagize ati” ubu rwose ikibazo cy’aba bana baza kwidumbaguza muri uyu mugenzi kiraduhangayikishije kuko aya mazi uretse kuba yanduye cyane, ni na menshi ku buryo umwana utahakuye indwara z’uruhu ashobora kuhaburira ubuzima, turasaba rwose abayobozi ko badufasha bakareba uko babungabunga umutekano w’aba bana”
Nsengiyumva Innocent nawe yungamo ati” nk’ubu hari igihe imvura igwa amazi akaba menshi cyane ku buryo iramutse iguye igasanga abana muri uyu mugezi rwose ntabwo basigara, iki ni ikibazo gikwiye guhagurukirwa kuko bitabaye ibyo abana bacu bazashirira muri uyu mugezi”.
Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali Emma Claudine Ntirenganya asaba ababyeyi kwita ku bana babo ndetse no gukurikirana ubuzima bwabo bakamenya aho bari niba hatekanye ikindi kandi buri wese akabigira ibye kugira ngo hatazagira umwana uburira ubuzima muri uyu mugezi
Yagize ati” icyo twasaba ababyeyi ni uko bakwita ku bana babo ndetse bakanakurikirana ubuzima bwabo, bakamenya aho bari niba hatekanye ikindi kandi buri wese akabigira ibye kugira ngo hatazagira umwana uburira ubuzima muri uyu mugezi ahubwo twese tubigire ibyacu”.
Ababyeyi kandi basaba ko hashyirwaho uburyo burambye bwo kurinda abana nko gushyiraho abarinzi hafi y’uyu mugezi wa Nyabugogo ibyo bavuga ko bizafasha mu kurinda ndetse no gukumira ibibazo bitandukanye birimo indwara ziterwa n’umwanda ndetse n’imfu ku bana bajya koga muri uyu mugezi.

