I Burasirazuba: Mu mwaka wa 2025 Impanuka zo muhanda zagabanyutse ku kigereranyo cya 8%
Polisi ikorera mu Ntara y'iburasirazuba ivuga ko Impanuka zo mu muhanda zagabanyutse ku kigero kigaragara bashingiye ku mibare y'abahitanwa nazo ugereranyije n'imyaka yashize.
Mu kiganiro twagiranye kuri Radio Izuba n'umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'iburasirazuba SSP Hamdun Twizeyimana yagize Ati"Muri iyi Ntara yacu Impanuka zagabanyutse ku buryo bugaragara, nubwo usanga abatwara moto ,amagare ndetse n'abanyamaguru bateza Impanuka za hato na hato."
Umuvugizi wa Polisi mi Ntara y'lburasirazuba
(SSP Hamdun Twizeyimana )
SSP Hamdun Twizeyimana yagaragaje ko abatwara ibinyabiziga bya moto n'amagare aribyo bikigaragara ko ababitwara bakora ibyaha birimo gutwara banyoye ibisindisha ibi bikaba Ari bimwe mu bituma Impanuka ziba.
Yakomeje asaba abatwara ibinyabiziga ko bakwiriye kwitwararika ibyaha ndetse n'amakosa mu muhanda kuko ibi bishobora kubashyira mu Kaga yagize Ati" intumbero ya Polisi nuko abakoresha umuhanda Bose bakwiriye kugerayo amahoro,hari abantu bafite imyumvire yuko ngo abatwara amagare nta mategeko abareba ,nyamara ibi sibyo kuko biramureba cyane,twabasabaga ko icyaha cyo gutwara barengeje igipimo cya Alcohol mu maraso kubireka."
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'iburasirazuba SSP Hamdun yaburiye abatwara ibinyabiziga kwirinda ibyaha birimo gutwara banyoye ibisindisha,gutwara badafite uruhushya rwo gutwara(Permit) Kudahagarara mu gihe bahagaritswe n'umupolisi ushinzwe 'umutekano wo mu muhanda kuko Ari ibyaha bihanirwa n'amategeko.
Itegeko rigena umutekano wo muhanda ryavuguruwe 014/2026 ryo ki Itariki 6 werurwe 2026 ryasohotse mu igazeti ya Leta Tariki Werurwe 2026.
Itegeko rya mbere ryerekeye umutekano wo muhanda ryashyizweho mu 1987.
Itegeko rishya ryaje rifite ibihano bikomeye kurushaho, cyane ku batwara banyoye inzoga. Ryatangiye gushyirwa mu bikorwa muri Werurwe 2026
Ni ryo tegeko rigena ko Kunywa inzoga utwaye utanga ihazabu Rwf 100,000-400,000 + igifungo amezi 3-6
Gutwara udafite permis utanga ihazabu Rwf 100,000-200,000 + igifungo iminsi 15-30,kubyerekeye kudahagarara mu gihe Polisi ibikubwiye utanga Ihazabu ya 400,000 kugeza Rwf 700,000 +Igifungo cy'Amezi 3 kugeza 6.
By Jane Uwamwiza

