Iran yavuze ko nta masezerano mashya azatangwa ku bijyanye n’ikorwa ry’igenzura ry’ibigo byayo bya nucléaire

Iran yavuze ko nta masezerano mashya azatangwa ku bijyanye n’ikorwa ry’igenzura ry’ibigo byayo bya nucléaire, nyuma y’uko JD Vance avuze ko abagenzuzi bashobora kongera kwemererwa gusubira muri Iran. Iran yahakanye ibyatangajwe na Visi Perezida wa Amerika, JD Vance, wavuze ko izemerera abagenzuzi b’ibikorwa bya nuclear gusubira muri icyo gihugu, nyuma y’icyiciro cya mbere cy’ibiganiro hagati ya Washington na Tehran bigamije kugera ku masezerano ya nyuma yo guhagarika intambara.

Jun 24, 2026 - 10:51
Jun 24, 2026 - 11:20
 0
Iran yavuze ko nta masezerano mashya azatangwa ku bijyanye n’ikorwa ry’igenzura ry’ibigo byayo bya nucléaire

Nyuma y’ibiganiro byabereye mu Busuwisi, Vance ku wa mbere yavuze ko ibiganiro n’Ikigo Mpuzamahanga Gishinzwe Ingufu za Nikleyeri (IAEA) bishobora gutangira ati “nko kuri uyu munsi”.
Ariko minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Iran yabwiye ibitangazamakuru bya leta ko Tehran “nta masezerano mashya” yakoze ku bijyanye n’ubugenzuzi bwa nikleyeri.


Ku wa Kabiri, Iran na Amerika bakomeje gutangaza bivuguruzanya ku kibazo cya nikleyeri.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Iran, Esmaeil Baqaei, yavuze ko nta gahunda bafite yo kwemerera abagenzuzi kugera ku birindiro bya nikleyeri byatewe ibisasu na Amerika ndetse na Israel umwaka ushize.
Perezida wa Amerika Donald Trump yavuze ko nubwo Iran yakomeje kwinubira no gutangaza amakuru atari yo, yemeye mu buryo bwuzuye kandi busesuye ubugenzuzi.
Yanditse ku mbuga nkoranyambaga ati: “Iyo batabyemera, nta yindi mishyikirano yari gukomeza!”
Hagati aho, Amerika yahagaritse by’agateganyo ibihano by’ubukungu, bituma Iran ibasha kugurisha peteroli ikoresheje amadolari ya Amerika ku nshuro ya mbere mu myaka myinshi ishize.