Nate Ament ufite inkomoko mu Rwanda yatoranyijwe na Miami Heat yerekeza muri Milwaukee Bucks muri NBA draft 2026
Umukinnyi w’imyaka 19, Nate Ament, ufite inkomoko mu Rwanda, yakoze amateka akomeye nyuma yo gutoranywa mu irushanwa rya NBA Draft 2026 na Miami Heat, ariko nyuma yahise yerekeza muri Milwaukee Bucks.
Iri toranywa “Draft”, ni gahunda ya Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, NBA, aho amakipe yose uko ari 30, buri imwe itoranya umukinnyi mu bakiri bato hagendewe ku mwanya amakipe yasorejeho muri shampiyona.
Nate Ament ufite mama we w’Umunyarwanda na papa we w’Umunyamerika, yagaragaye nk’umukinnyi wifitemo impano idasanzwe kuva akiri muto. Yatangiye gukina basketball mu mashuri yisumbuye yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yahise yigaragaza nk’umwe mu bakinnyi bafite ubuhanga mu gutsinda amanota menshi no gukina neza mu myanya inyuranye cyanecyane mu ishuri ryisumbuye rya Tennesse ari naho Miami Heat yamukuye.
Nate Ament yerekeje muri Milwaukee Bucks (Getty image)
Nubwo Miami Heat ari yo yamutoranyije ku mwanya wa 13 mu mushinga wa draft wa 2026, nyuma y’ubucuruzi hagati y’amakipe, yahise yoherezwa muri Milwaukee Bucks kuko yashyizwe mu igurwa rya Giannis Antetokounmpo aza muri Miami Heat ava muri Bucks. Ibi ni ibintu bisanzwe muri NBA, aho abakinnyi bashobora gutoranywa n’ikipe runaka ariko bikarangira akiniye indi kipe kubera amasezerano y’ubucuruzi (trades).Ament we ubwe yagaragaje ibyishimo bikomeye, avuga ko ari intambwe ikomeye mu buzima bwe, kandi ko yiteguye gukora cyane kugira ngo yigaragaze mu rwego rwo hejuru rwa NBA.
Nate Ament ari kwerekana Visit Rwanda
Mu rugendo rwe rw’iterambere mu mukino wa Basketball, Ament yanyuze mu makipe y’abakiri bato atandukanye ndetse n’ amakipe y’ amashuri yisumbuye, aho yagiye yongera ubumenyi, imbaraga n’ubunararibonye mu mikino yo ku rwego rwo hejuru. Ibi byatumye amenyekana cyane mu bakiri bato bafite impano ya basketball muri Amerika.
Jacques Roger NSHIMIYIMANA

