Itsinda "The Bright 5 Singers" rigiye kwizihiza imyaka 10 rimaze mu muziki

Itsinda The Bright 5 Singers (TB5S) ryamenyekanye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, ryateguye igitaramo cyo kwishimira imyaka 10 rimaze rikora uyu muziki.

Sep 18, 2025 - 11:41
Sep 26, 2025 - 14:11
 0
Itsinda "The Bright 5 Singers" rigiye kwizihiza imyaka 10 rimaze mu muziki

Nk'uko biri mu mazina yabo, TB5S ni itsinda rigizwe n'abantu batanu; ryashinzwe n'abari abanyeshuri muri Kaminuza nkuru y'u Rwanda nyuma yo kuharangiza amasomo yabo, kuri ubu ni muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye.

Mu myaka icumi bamaze, bakoze ibitaramo bitandukanye birimo icyo bakoreye muri Kigali Serena Hotel mu mwaka wa 2017 ubwo bamurikaga umuzingo wabo wa mbere wiswe “Musabe Muzahabwa”.

Bakoze kandi igitaramo muri 2019, ndetse n’icyo muri 2023 ubwo bamurikaga umuzingo wa kabiri bise “Ineza Yayo”. Bitabiriye ibindi bitaramo by’andi matsinda ndetse n’Amakorali yiganjemo aririmbira mu mugi wa Kigali.

Mu ndirimbo zitandukanye bakoze harimo iziririmbwa muri Kiriziya Gaturika, iz’abahanzi ku giti cyabo zaririmbiwe Imana, ndetse n’izindi zisanzwe (Secular music) zaba iz’abahanzi bo mu Rwanda ndetse n’iz’Abanyamahanga.

Igitaramo cyo kwizihiza imyaka 10 bamaze muri uyu muziki, kizaba ku itariki ya 05 Ukwakira uyu mwaka; kikazabera muri Marriot Hotel guhera ku isaha y’i saa kumi n’ebyiri.