Hyguette & Cynthia mu bahabwa amahirwe yo kwegukana Rubavu Music Awards Edition II

Itsinda ry’abahanzikazi b’impanga rya *Hyguette & Cynthia* rikomeje kuvugisha benshi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, nyuma yo gushyira hanze indirimbo yabo nshya bise *“Ibihe”*, yakiriwe neza n’abakunzi babo ndetse n’abasesenguzi batandukanye bo mu myidagaduro.

May 20, 2026 - 13:44
May 20, 2026 - 15:39
 0
Hyguette & Cynthia mu bahabwa amahirwe yo kwegukana Rubavu Music Awards Edition II

Aba bahanzikazi bakomoka mu Karere ka Rubavu, bamaze igihe bagaragaza impano idasanzwe mu muziki wa Gospel, ubu bari mu bahataniye ibihembo bya *Rubavu Music Awards and Talent Detection Edition II*, irushanwa rimaze kuba kimwe mu bikorwa bikomeye bigamije kuzamura impano z’urubyiruko rwo mu Ntara y’Iburengerazuba n’u Rwanda muri rusange.

Iri rushanwa ngarukamwaka ryatangiye gutanga umusaruro ugaragara mu kuzamura impano nshya, aho mu mwaka ushize wa 2025, itsinda rya *Alicia & Germaine* ari ryo ryegukanye igihembo cya “Best Gospel Artist”, ndetse n’uyu mwaka rikaba rikigaragara mu bahatanira ibihembo bitandukanye.

“Ibihe” yakiriwe neza n’abakunzi ba Gospel

Mu minsi mike ishize ni bwo Hyguette & Cynthia bashyize hanze indirimbo yabo nshya “Ibihe”, igahita itangira kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru rikurikirana imyidagaduro.

Bamwe mu byamamare  n’abakurikirana umuziki barimo *Ag Promoter, **Micky* ndetse na *Sabin* bagaragaje ko iyi ndirimbo ifite ubutumwa bukora ku mitima ndet, ibintu byatumye benshi bavuga ko aba bakobwa bafite ejo heza mu muziki wa Gospel nyarwanda.

Indirimbo “Ibihe” yanatumye benshi bongera gushimira uburyo aba bahanzi bakomeje kuzamuka umunsi ku wundi, cyane cyane bitewe n’ubutumwa bwubaka ndetse  n’umwimerere wa Gospel igezweho.

Hyguette & Cynthia si ubwa mbere bavuzwe cyane mu muziki wa Gospel. Mu bihe byashize bakoze izindi ndirimbo zirimo “Wera”, “Ni Wowe”, “Iherezo” ndetse na “Amen”, zakomeje kubafasha kubaka izina mu bakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Abakobwa bafite intego yo kugeza ubutumwa bwiza kure

Hyguette & Cynthia ari abana b’impanga bavuka mu Karere ka Rubavu, bafite imyaka mike ariko bafite intego yo kugeza ubutumwa bwiza kure binyuze mu muziki.

Aba bakobwa bavuga ko icyifuzo cyabo ari ugukomeza gukora indirimbo zifasha abantu kugira ibyiringiro no kwegera Imana, bakaba bavuga ko baterwa imbaraga n’abahanzi bakomeye muri Gospel nyarwanda barimo Vestine & Dorcas ndetse na Aline Gahongayire.

Rubavu Music Awards and Talent Detection yashyizweho hagamijwe kuvumbura no guteza imbere impano z’urubyiruko, cyane cyane urukorera ubuhanzi mu Karere ka Rubavu no mu Ntara y’Iburengerazuba.

Itegurwa ku bufatanye bwa *Vision Jeunesse Nouvelle, **Future Novelty Company* ndetse n’Akarere ka Rubavu. Abategura iri rushanwa bavuga ko bafite intego yo gukomeza kurigira urubuga rufasha impano nshya kugera ku rwego rwo hejuru.