FIFA World Cup 2026: Morocco izacumbika hagati y’ imijyi 2, menya aho izindi z’Afurika zizaba.
Mu gihe imyiteguro y’ igikombe cy’ isi cya 2026 ikomeje gufata indi ntera, amakipe 10 azahagararira umugabane w’ Afurika yamaze gutangaza imijyi azacumbikamo mu gihe cyiri rushanwa rizabera muri United States, Canada na Mexico. Aya makipe yatoranyije ahantu hihariye hagamijwe kubafasha gukora imyitozo mu buryo bwiza, kubona ibikorwaremezo bigezweho no kwitegura guhatana ku rwego rwo hejuru.
Morocco, yabaye ikipe ya mbere y’Afurika yageze muri 1/2 cy’Igikombe cy’ Isi muri 2022, izacumbika hagati ya New York City na New Jersey aho izakoresha The Pingry School. Morocco iri mu makipe ahanzwe amaso cyane nyuma y’ ibyo yakoze muri Qatar, kandi benshi bazategereza kureba niba yakongera gutungurana.
Ikipe y’igihugu ya Algeria izaba Kansas City muri Missouri.
Ikipe y’igihugu ya Algeria izwi nka Les Fennecs yahisemo umujyi wa Kansas City nk’aho izacumbika, aho izakoresha ibikorwaremezo bya University of Kansas. Algeria iri mu makipe akomeje kwiyubaka nyuma y’ ibihe bitandukanye yanyuzemo mu marushanwa mpuzamahanga, kandi ikindi izaba ishaka kongera gukora amateka muri iri rushanwa, aho muri 2014 yageze muri 1/8. Kuba muri Kansas City bishobora kuyifasha kubona ibihe byiza byo gukora imyitozo ndetse n’ ikirere gisa nicyaho izakinira imwe mu mikino yayo.
Ikipe y’igihugu ya Côte d’Ivoire yo yahisemo muri Philadelphia.
Côte d’Ivoire izaba icumbitse muri Philadelphia aho izakoresha Philadelphia Union Training Centre. Nyuma yo kwegukana igikombe cya Afurika, Côte d’Ivoire iri mu makipe afitiwe icyizere cyo kuzitwara neza no guhangana n’ibihugu bikomeye. Philadelphia ni umwe mu mijyi ifite ibikorwaremezo bigezweho mu mupira w’amaguru, ibintu bishobora gufasha iyi kipe gukomeza imyiteguro yayo neza.
Ikipe y’igihugu ya DR Congo yo izaba i Houston.
Ikipe ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yo yahisemo umujyi wa Houston ndetse izakoresha Houston Training Centre. DR Congo iri gushaka kongera kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga nyuma y’ imyaka myinshi ititabira igikombe cy’ isi. Houston ni umwe mu mijyi ifite abaturage benshi bakunda umupira ndetse ifite ibihe by’ ikirere bishobora gufasha amakipe y’ Afurika kumenyera imikino.
Cabo Verde izaba iri Tampa muri leta Florida.
Cape Verde cyangwa Cabo Verde izacumbika muri Tampa aho izakoresha Waters Sportsplex. Nubwo ari gihugu gito cyitabiriye icyi gikombe cy’isi cya 2026 kikaba kinacyitabiriye bwambere, Cabo Verde yakomeje kwerekana iterambere rikomeye mu mupira w’ amaguru mu myaka ishize. Tampa izafasha iyi kipe kubona ibikorwaremezo byiza ndetse n ’ikirere cyegereye icyo imenyereye.
Egypt yahisemo Spokane muri Washington.
Misiri, imwe mu makipe afite amateka akomeye muri Afurika, izaba iri muri Spokane aho izakoresha Gonzaga University. Egypt ifite intego yo kongera gukora amateka ku rwego rw’ isi, cyane cyane nyuma yo kugira ibihe bitandukanye mu marushanwa aheruka. Spokane ni ahantu hatuje hashobora gufasha iyi kipe gushyira imbaraga mu myitozo no mu kwitegura.
Ghana izacumbika i Boston.
Ikipe ya Ghana yahisemo Boston ndetse izakoresha Bryant University. Ghana ni imwe mu makipe y’Afurika afite amateka meza mu gikombe cy’ isi, aho yigeze kugera muri 1/4 mu 2010. Abanya-Ghana bazaba bizeye ko iyi myiteguro izabafasha kongera kwitwara neza muri iri rushanwa.
South Africa izaba i Pachuca muri Mexico.
South Africa ni yo kipe rukumbi yahisemo kuba muri Pachuca aho izakoresha CF Pachuca – Universidad del Futbol. Afurika y’ Epfo ifite amateka yihariye kuko ari yo gihugu cya mbere cya Afurika cyakiriye Igikombe cy’ Isi mu 2010. Kuba muri Mexico bishobora kuyifasha kumenyera uburyo bwo gukina mu bice byo muri Amerika y’ Amajyaruguru bifite ubutumburuke butandukanye.
Senegal yahisemo New York/New Jersey.
Senegal nayo yahisemo agace ka New York City na New Jersey aho izakoresha Rutgers University. Senegal ikomeje kuba imwe mu makipe akomeye muri Afurika, kandi abafana bayo bazaba bizeye ko ishobora kurenza ku byo yakoze muri 2002 no muri 2022.
Tunisia izacumbika Monterrey muri Mexico.
Ikipe ya Tunisia izaba iri muri Monterrey aho izakoresha Rayados Training Centre. Tunisia ni imwe mu makipe akunze guhagararira Afurika mu gikombe cy’isi, kandi izaba ishaka kwitwara neza kurushaho muri iri rushanwa rya 2026.
Amakipe ya Afurika akomeje kugaragaza ko ashaka kwitegura neza mbere y’Igikombe cy’Isi cya 2026, aho buri gihugu cyahisemo ahantu kibona habereye imyitozo n’ imibereho y’abakinnyi. Kuba aya makipe yaratoranyije imijyi itandukanye muri USA na Mexico ni ikimenyetso cy’uko Afurika ishaka kongera kuzamura urwego no guhatana bikomeye ku ruhando mpuzamahanga.
Jacques Roger NSHIMIYIMANA

