NBA PLAYOFFS 2025: Denver yatsinze OKC mu mukino wa mbere wa kamarampaka ibikesha Gordon na Jokic.
Ikipe ya Denver Nuggets yatsinze ikipe ya Oklahoma City Thunder yari ku isonga mu itsinda ry’ uburengerezuba (Western conference), aho yabatsindiye ku kibuga cyabo mu mukino wa mbere wa kamarampaka babikesha amanota atatu yatewe na Aaron Gordon mu minota ya nyuma.
Ikipe ya Denver Nuggets yatsinze ikipe ya Oklahoma City Thunder yari ku isonga mu itsinda ry’ uburengerezuba (Western conference), aho yabatsindiye ku kibuga cyabo mu mukino wa mbere wa kamarampaka babikesha amanota atatu yatewe na Aaron Gordon mu minota ya nyuma.
Nkuko tubikesha ikinyamakuru ESPN, mu mukino wari witezwe cyane mu itsinda ry’ uburengerezuba (Western conference), Denver Nuggets yatsinze Oklahoma City Thunder amanota 121-119, Aaron Gordon atsinda amanota atatu ya nyuma mu masegonda ya nyuma, mu gihe Nikola Jokic yatsinze amanota 42 mu mukino wose.
Ni umukino wabereye ku kibuga cya Paycom Center kiri i Oklahoma City, umukinnyi wa Nuggets, Gordon, yatsinze umupira ari muri metero 7na santimetero 62, avuye inyuma y’ umurongo babariraho amanota 3. Icyo gihe habura amasegonda ane ngo umukino urangire, atsinda ikipe ya Thunder yari yigeze kuyobora umukino n’ amanota 14 mu gice cya gatatu.
Ikipe ya OKC yakomeje kuyobora umukino mu gice cya kane, aho abakinnyi bayo bari bafite icyizere cyo gutsinda, ariko Jokic, umukinnyi ukomoka muri Serbia, yatsinze amanota 18 mu gice cya nyuma, ahindura uko umukino wagendaga. Uretse amanota 42 yatsinze, uyu mukinnyi wayabaye umukinnyi w’ umwaka (MVP) muri NBA inshuro eshatu yasoje afite rebounds ni ukuvuga imipira yafashe itagiye mu nkangara igera kuri 22, assists ni ukuvuga imipira yatanze ivamo amanota igera kuri 6, blocks ni ukuvuga imipira yabujije kujya mu nkngara igera kuri 2, n’umupira umwe yibye aribyo bita steal.
Mu masegonda 10 ya nyuma, Oklahoma City yari ifite amanota 119-118 ariko Chet Holmgren yateye free throws (lance) ebyiri arazihusha, bituma Denver ibona uburyo bwo gusatira bwa nyuma, ibi byaje no gutuma Aaron Gordon atsindira ikipe ye amanota atatu y’ intsinzi, bigaragaza ko ayo makosa yo guhusha amanota byakoze ku ikipe ya Thunder.
Gordon yasoje umukino afite amanota 22 n’ afata imipira itagiye mu nkangara 14. Hagati aho umutoza w’ agateganyo wa Denver, David Adelman, yamushimye avuga ko ari umukinnyi w’ ingenzi. Yagize ati: “Reba uburyo akina, uko ayobora, n’ uko yitwara. Yakomeje agira ati” Ni umutima w’ikipe ya Denver Nuggets.”
Aaron Gordon we yavuze ko intsinzi bayikesha uburyo bwiza bitwayemo mu gihe umukino wari uhagaze nabi. Yagize ati: “Abakinnyi benshi biyemeje. Twari twihanganye kandi twari twizeye ko tuzatsinda uko byagenda kose.”
Abandi bakinnyi bafashije Denver barimo: Russell Westbrook waraye atsinze amanota 18, naho Jamal Murray atsinda 21, bafasha Gordon na Jokic.
Ku ruhande rwa Oklahoma City, Shai Gilgeous-Alexander ni we watsinze amanota mensi aho yatsinze amanota 33, afata imipira 10 itageze mu nkangara, anatanga imipira 8 yavuyemo amanota, naho Alex Caruso yatsinze amanota 20 avuye ku ntebe y’abasimbura, aho yatsinze amanota atatu inshuro eshanu.
Umukino wa kabiri mugutanguranwa itsinzi y’ imikino ine uteganyijwe saa 3:30 z’ urukerera kuwa kane.
Jacques roger NSHIMIYIMANA
