Alicia na Germaine bateguje indirimbo nshya bise "Ibanga"
Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Alicia na Germaine bavuze ko mu minsi mike bagiye gushyira hanze indirimbo nshya bise "Ibanga", bavuga ko izaba ikubiyemo ubutumwa bwo guhumuriza no gukomeza abantu biringira Imana.
Mu butumwa basangije abakunzi babo, bavuze ko bishimiye kubamenyesha ko iyi ndirimbo "Ibanga" iri hafi kugera hanze, banongeraho ko bizeye ko izakora ku mitima ya benshi.
Bati "Twishimiye kubamenyesha ko indirimbo yacu nshya ’Ibanga’ igiye kubageraho vuba, ni indirimbo y’ubutumwa buhumuriza abiringiye Imana, ibibutsa ko bafite umurinzi utajya atsindwa. muzayikunda cyane, kuko natwe amatsiko ni yose."
Bakomeje bagira bati"Abamwizera dufite uko tugenda, dufite ibanga tugendana. Abamwizera ntituzanyeganyezwa, twishingikirije Umunyembaraga. Dukingiwe n’Igitare Gikomeye."
Indirimbo "Ibanga" ije ikurikira izindi bamaze kumenyekaniraho zirimo "Ibendera", "Ihumure", "Ndahiriwe", "Rugaba", "Uriyo", "Urufatiro" na "Wa Mugabo", zose zinaherutse gushyirwa kuri MTN Caller Tunez, aho abakunzi babo bashobora kuzikoresha nk’ijwi ryumvikana igihe bahamagaye cyangwa bahamagawe.
N’ubwo itariki nyayo yo gusohora "Ibanga" itaratangazwa, aba bahanzi bavuga ko isigaje igihe gito ikagera hanze, bakaba basaba abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana gukomeza kuyitegereza.

