DRC: Abakozi b'ikigo cyita ku barwayi ba Ebola bakoze imyigaragambyo kubera kudahembwa

Kuwa mbere nibwo abakozi bakorera mu kigo cyita ku barwayi ba Ebola giherereye mu Bitaro Bikuru bya Rwampara, mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, batangiye imyigaragambyo bamagana kutishyurwa imishahara n'uduhimbazamusyi bavuga ko baberewemo.

Jul 14, 2026 - 11:12
Jul 14, 2026 - 11:18
 0
DRC: Abakozi b'ikigo cyita ku barwayi ba Ebola bakoze imyigaragambyo kubera kudahembwa

Muri iyo myigaragambyo abakozi bafunze ibitaro ndetse n’umuhanda uherekeza aho bwikiye amapine imbere y'irembo ry'ibitaro ahanyuzwa ubufasha bugenewe abarwayi mu rwego rwo kugaragaza uburakari bwabo.

Abakozi bari mu myigaragambyo barimo inzobere mu by'ibyorezo, abakora iperereza ku banduye, abatwara ibinyabiziga ndetse n'abashyingura abapfuye, bavuga ko bamaze igihe badahembwa n'inzego z'ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Bamwe mu bakozi b'ikigo kivura Ebola n'abakorera ibikorwa byo kurwanya iki cyorezo mu baturage batangiye imyigaragambyo kuva mu cyumweru gishize, bashinja ubuyobozi kuba bwarananiwe kubishyura imishahara yabo kuva iki cyorezo cyatangira muri Gicurasi.

John Bahati Nguna wo mu itsinda rishinzwe gushyingura abitabye Imana yagize ati “Turimo gushyingura abantu bamaze iminsi ine bari mu ngo zabo, kandi biragaragara ko bapfuye bazize Ebola. Turimo gushyingura abantu dushyize mu mifuka ya pulasitiki kugira ngo twirinde.”

Yongeyeho ati “Ubu baza baturutse i Kinshasa bavuga ko ari abayobozi, bakajya kuba muri hoteli. Bararya neza, bakaryama neza, kandi mu by’ukuri ntibaba bazi ibiri kubera aho turi.”

Olivier Duciel, ukora mu itsinda rishinzwe gukangurira abaturage kumenya no kwirinda Ebola we yavuze ko hashize iminsi 45 badahembwa.

Ati “Ntabwo twarahembwe, hashize iminsi 45. Nk’uko abandi babivuze, tubivuganye agahinda gakomeye, ntitwigeze duhembwa.”

Kuwa 15 Gicurasi  nibwo hemejwe ko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hari icyorezo cya Ebola, nyuma y’uko cyari kimaze iminsi itara mike gikwirakwira ariko hataramenyekana amakuru nk’uko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima rybitangaje.

Iki cyorezo giheruka cyatewe na virusi ya Bundibugyo, ikaba ari virusi idakunze kuboneka kandi kugeza ubu nta rukingo cyangwa umuti byemewe biyivura bihari.

Thierry NDIKUMWENAYO