Nyagatare: Ubuhigi bw' inyoni bubangamiye ibindi binyabuzima

Abakora ubuhigi bw’inyoni mu karere ka Nyagatare barasabwa kubireka kubera ko ari icyaha gihanwa n’amategeko kandi kibangamiye urusobe rw’ibinyabuzima n’ibidukikije muri rusange. Ni mu gihe abasanzwe bakorera ubuhinzi bw’umuceri mu gishanga cy’Umuvumba kiri muri aka karere bavuga ko abahiga inyoni cyane cyane ibishuhe n’imisambi baba bagamaije kuzigurisha cyangwa kuzirya.

Jul 10, 2024 - 10:24
 0
Nyagatare: Ubuhigi bw' inyoni bubangamiye ibindi binyabuzima
Imisambi iri mu nyoni zihigwa cyane

Aba baturage bavuga ko guhiga zimwe mu nyoni ziba muri iki gishanga bikorwa cyane mu gihe cyo kurima, aho abazitega bifashisha imiti bakura mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda  bakayisiga ku byo inyoni nk’ibishuhe n’imisambi zikunda kurya.

Mushimiyimana Jean Marie Vianney umwe mu bahinzi yagize ati”Abahiga ibishuhe bafata umuceri weze bagasigaho imiti bavana hakurya bakarambika nk’aho bakase umuceri, iyo igishuhe kiriyeho kirasinda kigapfa cyangwa izindi nyoni nk’imisambi, uwateze akaza kubifata akajya kubigurisha. Ukurikije uko bimeze baba bari kubangamira ibidukikije.”

Siboniyo Jean de Dieu nawe avuga ko imyumvire yo kubangamira ibinyabuzima yahinduka.

Ati “N’ubwo babitega ngo babigurishe cyangwa babirye si ikibazo cy’inzara, kuko nanjye ndakora nkagaburira abana banjye kandi ntagize ibyo nangiza, birasabaka ko abahiga inyoni bigishwa bagahindura imyumvire. Hano hari n’umusaza wabigize umwuga atega inyoni nk’imisambi n’ibishuhe akabigurisha kandi ni ukwangiza iby’ibyiza by’u Rwanda.”

Dr Muvunyi Richard ushinzwe kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima muri pariki no hanze yayo mu kigo cy’Igihugu cy’Iterambere RDB,avuga ko ubuhigi bukorerwa ikinyabuzima icyo cyose butemewe bityo ko abantu bakwiye kubwirinda kubera ko byangiza ibidukikije.

Yagize ati” Ubuhigi bukorerwa yaba ikinyabuzima kiguruka cyangwa icyo ku butaka hari amategeko abuhana, murabizi hari amategeko ahari ajyanye no kubungabunga ibidukikije ndetse anahana abantu bagwa mu makosa nk’ayo. Icyo tubaburira ni uko ibikorwa nk’ibyo babireka ndetse tukabasaba gufatanya mu kubungabunga ibyo binyabuzima bidufiteye akamaro.”  

Muvunyi akomeza avuga ko RDB izakora ibishoboka byose kugirango abantu bahindure imyumvire ku buryo babana n’ibindi binyabuzima, hakorwa ubukangurambaga buzibanda ku karere ka Nyagatare byagaragaye ko hari abakora ubuhigi bwa zimwe mu nyoni zihabarizwa.

Inyoni zo mu bwoko bw’imisambi ziza mu za mbere zihigwa muri iki gishanga cy’umuvumba zisanzwe ari inyoni ziri mu kaga ko gucika gaterwa n’uko abantu bazihiga bagamije kuzirya kandi bagahiga n’amagi yazo.

Clarisse Umutoniwase / Nyagatare