Musanze: Abamotari bishimiye Kasike nshya, basaba ko yashyirwa ku giciro cyo hasi

Abakorera umwuga wo gutwara abantu kuri moto mu karere ka Musanze, bishimiye Kasike nshya yamuritswe basaba ko yashyirwa ku giciro nk'icyizari zisanzwe kugira ngo byorohere abazigura.

May 22, 2025 - 15:34
May 22, 2025 - 15:40
 0
Musanze: Abamotari bishimiye Kasike nshya, basaba ko yashyirwa ku giciro cyo hasi

Ibi byabereye mu bukangurambaga bufite insanganya matsiko igira iti "Kasike Ikwiye, Umutekano w'umutwe Wawe", bwitabiriwe n'abatwara abantu kuri Moto bo mu karere ka Musanze; aho bagejejweho Kasike yujuje ubuziranenge ije gusimbura izari zisanzwe.

Abatwara abagenzi kuri moto bo muri aka karere bashimye iki gitekerezo, gusa basaba ko iyi Kasike yashyirwa ku giciro cyo hasi kidahabanye n'icyo baguraga izisanzwe, kugira ngo kuzitunga biborohere.

 Umwe muri bo yagize ati “ Byaba byiza baziduhaye tugatangira kuzikoresha; ibijyanye n'igiciro wenda baziduha ku giciro cyo hasi, naho zije zihenze n'ubundi ntabwo twazigura."

Mugenzi we yungamo ati " Turahamya ko ziriya Kasike ari nziza kandi zizagira umumaro ukomeye cyane! Uburyo bashobora kuzitugezaho nibwo tutarasobanukirwa neza. Turumva igiciro cya ziriya Kasike cyaza kiringaniye n'izo twari dusanzwe dufite kugira ngo bitadukura mu murongo."

Janvier Twagirimana ni umukozi wa minisiteri y'ibikorwa remezo mu ishami rishinzwe gutwara abantu n'ibintu, yasobanuye impamvu hatekerejwe izi Kasike zigiye gusimbura izari zisanzwe.

Ati “ Mu bihe bitandukanye twagiye tubona impfu ndetse no kumugara bikabije bigenda byiyongera kandi abantu bambaye Kasike. Muri gahunda yo kunoza uburyo bwo gukoresha umuhanda cyane cyane ku bantu bakoresha moto, hatekerejwe icyakorwa kugira byibura n'igihe impanuka ibaye, umuntu wari uri kuri moto ntabe yagira ikibazo."

Yongeraho ati " Nyuma y'uko tubonye ko abantu bambara Kasike ku kigero gishimishije, twaravuze tuti noneho reka turebe ko Kasike bambara zifite uburyo zarinda umuntu mu gihe cy'impanuka. Mu kwa 12 k'umwaka ushize twamuritse (Laboratoire) ipima zino Kasike."

Ku biciro by'izi Kasike, Janvier yasobanuye ko bari kuganira n'abinjiza moto mu gihugu kugira ngo bazane Kasike nyinshi, bityo bizorohere abazishaka kuzibona ku giciro gito.

Ati “ Turimo turaganira na bano binjiza moto mu gihugu kugira ngo bazane Kasike nyishi; mu kuba nyinshi ni nako ibiciro bigabanuka ku buryo byakwegera nibura ibiciro by'izari zisanzwe."

Mu Rwanda habarurwa abatwara abagenzi kuri moto bagera ku bihumbi 50, kugira ngo Kasike zibashe guhindura hakenewe byibura izigera ku bihumbi ijana.

 Minisiteri y'ibikorwa remezo yatangiriye kuri Kasike zinjira mu gihugu, aho hagomba kwinjizwa izujuje ibipimo ngenderwaho byatanzwe n'ikigo cy'ikigo cy'igihugu gitsura ubuziranenge. 

Ubu bukangurambaga biswe asike Ikwiye, Umutekano w'umutwe Wawe", buje mu karere ka Musanze nyuma y'umugi wa Kigali bwatangiriyemo, bikaba biteganyijwe buzakomereza mu tundi turere buhereye muri Rubavu.