Ubwongereza: Ikipe ya Arsenal iri mu biganiro n’umusore Rodrygo wa Real Madrid
Ikipe ya Arsenal irifuza bikomeye umukinnyi Rodrygo ukomoka mu gihugu cya Brazil, uyu musore w’imyaka 24 y’amavuko akaba nawe yaramaze kubwirwa n’umutoza Xabi Alonso ko natangira gutoza Ikipe ya Real Madrid azaba atakimukeneye mubo azakoresha, bityo ngo agomba gushaka aho yerekeza.
Nk'uko tubikesha ikinyamakuru Sky Sports, amahirwe yo gusinyisha Rodrygo bikozwe n’ikipe ya Arsenal ari hejuru bitewe n'uko iyi kipe ikeneye umukinnyi usatira akaza gufatanya na Bukayo Saka hagamijwe gushaka ibikombe, dore ko iyi Kipe imaze igihe idatwara igikombe.
Umutoza wa Arsenal Mikel Arteta, yatangaje ko ibiganiro byo gusinyisha uyu musore ukomoka mu gihugu cya Brazil, akanagira ubwenegihugu bwa Portugal birimbanyije.
Mu bihe bitandukanye uyu mutoza yifuje abakinnyi basatira izamu; barimo Nico Williams wa Bilbao, Alexander Isaac wa Newcastle ndetse n’abandi, ariko ntibyakunda.
Mikel Arteta akunda kutemera gukomezanya n’abakiri bato, bagenda bazamukira mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya Arsenal, muri bo twavuga nka Eddie Nketiah umaze iminsi mike ahesheje Crystal Palace igikombe cya FA(FA Cup) mu Bwongereza .
Umutoza wa Arsenal Mikel Arteta, yavuze ko akunda cyane umusore Rodrygo bityo amutoje byamushimisha, akaba anamwitezeho umusaruro uganisha ku bikombe bitandukanye i burayi
Ati ”Ku giti cyanjye ndatekereza ko agomba kuzamfasha mu ikipe ya Arsenal kwegukana ibikombe, azafatanya n’abandi batandukanye bityo umusaruro uzaboneka.”
Akomeza avuga ko akunda cyane umukinnyi usatira nka Rodrygo, ati ”Nzi ko ibintu bitagenze neza kuri we vuba aha, ariko ngira ngo afite imico nyayo kuri we, yabikoze mu mikino ikomeye mu bihe bitandukanye bikomeye kandi yumva ari igihe gikwiye cyo kuva i Madrid akagerageza ikintu gishya”.
Rodrygo ubusanzwe yambara nimero 11 mu mugongo, mbere yo kujya mu ikipe ya Real Madrid yabanje muri Santos y’iwabo muri Brazil muri 2017, ahava 2019 yerekeza muri Real Madrid y’abato. Mu mwaka umwe gusa yahise yinjira muri Real Madrid y’abakuru.
Mu mikino 172 amaze gukinira Ikipe ya Real Madrid, amaze gutsindamo ibitego 32, mu ikipe nkuru y’igihugu ya Brazil izwi nka Seleção amaze gukina imikino 33 yatsinzemo ibitego 7.
Lucien KAMANZI
