Nyagatare: Abanyeshuri ba EAUR biyemeje kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside nyuma yo gusura urwibutso

Mu rwego rwo kwimakaza ubumenyi ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no gusigasira amateka y’igihugu, abanyeshuri biga muri Kaminuza ya East African University Rwanda (EAUR) basuye Urwibutso rwa Jenoside ruherereye mu Karere ka Nyagatare.

May 22, 2025 - 12:57
 0
Nyagatare: Abanyeshuri ba EAUR biyemeje kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside nyuma yo gusura urwibutso

Iki gikorwa cyari kigamije gufasha urubyiruko kumenya amateka yaranze u Rwanda, by’umwihariko Jenoside yakorewe Abatutsi, no kurutoza kugira uruhare mu kurwanya ingengabitekerezo yayo, ndetse no gusigasira ibyagezweho mu rugendo rwo kwiyubaka nk’igihugu.

Abanyeshuri bari kumwe n’abayobozi b’inzego zitandukanye barimo ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare, ubuyobozi bwa Kaminuza, Ingabo na Polisi y’Igihugu. Bunamiye inzirakarengane zishyinguwe muri uru rwibutso, bashyira indabo ku mva iruhukiyemo imibiri irenga 99 y’abazize Jenoside.

Mu gusura urwibutso, abanyeshuri bahawe ibiganiro byimbitse ku mateka ya Jenoside, bareba amafoto, inyandiko n’ibindi bimenyetso bigaragaza uburyo Jenoside yateguwe, ishyirwa mu bikorwa ndetse n’ingaruka zayo.

Prof. KABERA Callixte, Umuyobozi wa EAUR, yavuze ko kumenya amateka ari inkingi ya mwamba mu kubaka igihugu.

Yagize ati:“Amateka ni isoko y’ubwenge, ni na fondasiyo y’iterambere rirambye. Gusura inzibutso si ugusubira mu mateka gusa, ni ugufata isomo. Iyo umunyeshuri asobanukiwe amateka, aba afite amahitamo yo kuyagenderaho mu kubaka u Rwanda rufite amahoro arambye.”

 

Uwamahoro Delise, umwe mu banyeshuri wiga muri kaminuza ya East African, na we

yagize ati:“Kumenya amateka bidufasha kutagwa mu mutego w’abo bashaka kuyayobya. Twiyemeje kuba indorerwamo y’igihugu cyubakiye ku bumwe n’amahoro.”

MUREKATETE Juliette, Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, yashimye uruhare rwa Kaminuza mu gutanga ubumenyi bushingiye ku mateka.

Yagize ati:“Gusura inzibutso bituma amateka aba ahari, si mu nyandiko gusa. Urubyiruko rutari rwabayeho icyo gihe, rugomba guhabwa ukuri kugira ngo ruzayirinde kandi ruzubake igihugu gishingiye ku bumwe.”

Uretse gusura urwibutso, abanyeshuri n’ubuyobozi bwa Kaminuza banageneye imiryango itishoboye itanu inkunga irimo inka, ibiribwa n’ibikoresho by’ibanze, mu rwego rwo kuzamura imibereho y’abaturage.

Iki gikorwa cy’ubufasha cyagaragaje ko kwigisha amateka bidakwiye kugarukira ku kumva no kwibuka gusa, ahubwo kigomba kuganisha ku bikorwa bifatika bigamije impinduka nziza mu mibereho y’abaturage no mu kubaka u Rwanda rutekanye kandi rutarangwamo ivangura n’amacakubiri.

GACINYA Regina / Nyagatare