GATSIBO:Kwikodeshereza ku bakobwa babyariye iwabo bibatera kubaho nabi

Bamwe mu bakobwa babyaye bataruzuza imyaka y’ubukure bo mu murenge wa Kiramuruzi mu karere ka Gatsibo ,bagowe n’imibereho yo kwikodeshereza nyuma y’uko bameneshejwe n’ababyeyi babo bababwira gusanga ababateye inda .

Oct 10, 2022 - 09:17
 0

Abavuga ibi ni ababyaye mu gihe cya Guma mu rugo yatumye ubukene bwiyongera mu miryango biba intandaro yo gushukwa  bituma babyarira iwabo.

Twasuye bamwe muri aba bakobwa bahisemo kwikodeshereza mu isantire ya Kiramuruzi mu karere ka Gatsibo badutangariza ubuzima busharira babanyemo n’abana babo.

Umwe AtiNkubwije ukuri ubuzima mbayemo muri  “Getho”(Inzu nto zikunze kubamo urubyiruko) hano i Kiramuruzi buragoye cyane pe kubera ko nkubu nkenera kuyishyura amafaranga ibihumbi cumi na bitanu  buri kwezi ,nkenera imyenda y’umwana ,twembi dukenera kurya kandi nta nuwaguha akazi abona ufite umwana w’uruhinja.Muri macye Imana yonyine niyo imbeshejeho.”

Mugenzi we uvuga ko yatewe inda n’umugabo atarongera guca iryera kuva baryamana Ati”Iwacu bamaze kumenya ko ntwite baranyirukanye ariko mbere yuko ngenda babanje kujya bandaza ku nkeke hanyuma ubwo nibwo naje kujya mu isantire ya Kiramuruzi ntangira ubuzima bushya bwo kwikodeshereza ,kurya,kunywa,kwambara ,kubona “Pampex” z’umwana byo ntibyari gushoboka .Nubu ndibana nkirwariza muri byose.”

Aba bakobwa bavuga ko birinze kuyoboka inzira y’ubusabanyi dore ko hari abagabo baba bashaka ko bajya babasura aho bakodesha bakabyanga kubera ko baba bafite impungenge z’uko bakongera kubyara abandi bana n’abo bafite barananiwe kubitaho.Aha niho bahera basaba ko ubuyobozi bwabafasha kwiga imyuga kugira ngo bazibesheho .

Uwizeye  Charlotte Ushinzwe imiyoborere myiza mu murenge wa Kiramuruzi muri aka karere ka Gatsibo avuga ko nk’uko biri mu mihigo y’umurenge hakomeje gahunda yo gufasha ababyaye bakiri abangavu ndetse ku bo bishoboka bakabahuza n’ababyeyi babo. Ati’’Turacyashaka abafatanyabikorwa bafasha aba bakobwa kwiga imyuga kandi turizera ko bigomba gukunda nkuko n’abandi twabafashije mu myaka yashize.Ikindi hari n’abo duhuza n’ababyeyi babo bagakomeza ubuzima.”

Muri uyu murenge wa Kiramuruzi mu Karere ka Gatisibo habarurwa abakobwa babaye bataruzuza imyaka y’ubukure 46  kugeza mu kwezi kwa Kanama   2022, ,muri bo 10 bamaze gusubizwa mu ishuri.

 Camarade Uwizeye /Gatsibo