GATSIBO : Abateye inda abangavu bagatoroka bakomeje kubangamira ubutabera

Abangavu bo mu murenge wa Kiramuruzi mu karere ka Gatsibo bemeza ko batewe inda mu gihe cya Guma mu rugo yashyizweho mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid 19, ababateye inda none batorotse kuri ubu bakaba barabuze irengero ryabo.

Oct 10, 2022 - 07:41
Feb 13, 2023 - 14:18
 0

Uyu ni umwe muri bo twahisemo kwita Umutoni Yvette kubera umutekano we  , ahamya   ko umugabo wamuteye inda yahise atoroka kuri ubu akaba yaraburiwe irengero.

Ati” Kuko uwo mugabo akimenya ko mfite inda naretse ishuri we yahise atoroka nubu sinzi iyo ahereye.”

Undi mwangavu nawe watewe inda muri icyo gihe twahinduriye amazina tumwita Teta avuga ko uwamuteye inda yatorotse akaba yaramushakishije ahantu hose yaramubuze bityo akaba asaba ubutabera kumukurikirana.

Ati “Yanteye inda aratoroka none ndasaba ubuyobozi ko bwamukurikina agafatwa akaryozwa ibyo yankoreye.”  

 Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango isaba inzego bireba kugaragaza abantu bakoze ibyo byaha  kugirango byorohere inzego bireba kubafata  nkuko bigarukwaho na prof Basinge Jeannette uyobora iyi ministeri.

Ati “Dufatanyije n’inzego zose bireba tugomba gushyira ku mugaragaro abakoze ibyo byaha bagatoroka  kugira ngo bafatwe babiryozwe,ibi tukaba turi kubikorana n’ubishinjacyaha kugira ngo abo bantu bashyirwe hanze, bashyirwe ku mugaragaro babe bamanikwa ku biro by’ubuyobozi ku buryo abantu babamenya.”

Imibare ya minisiteri y’iterambere ry’umuryango n’uburinganire mu Rwanda  yerekana ko   mu mwaka wa  2020 ubwo icyorezo cya covid 19 cyari cyarakajije umurego imibare yabatewe inda yageze 19701 mu mezi 5 gusa.

Eric Demokaras /Gatsibo