GASABO: Abatuye Bumbogo barataka ikibazo cy’ubujura bukabije
Abatuye mu murenge wa Bumbogo mu karere ka Gasabo bavuga ko babangamiwe n’abajura babatega bakabambura ibyabo, hakaba n’ubwo babatera mu ngo zabo bakabatwara ibikoresho bitandukanye byo mu nzu, barasaba ubuyobozi ko bwabafasha bugakemura iki kibazo kuko kibahangayikishije mu buryo bukomeye.
Abatuye mu murenge wa Bumbogo mu karere ka Gasabo bavuga ko babangamiwe n’abajura babatega bakabambura ibyabo, hakaba n’ubwo babatera mu ngo zabo bakabatwara ibikoresho bitandukanye byo mu nzu, barasaba ubuyobozi ko bwabafasha bugakemura iki kibazo kuko kibahangayikishije mu buryo bukomeye.
Mukamana Cecile ni umuturage yagize ati” abajura badutega cyane cyane mu rukerera , bakatwambura ibyo dufite ndetse hari n’ubwo baza mu ngo zacu bakatwiba ariko cyane cyane bikorwa n’insoresore zanze gukura amaboko mu mufuka ngo zikore”.
Bizimana Felicien nawe yunzemo ati” n’ubu aha hepfo hari aho bamaze kwiba igikapu mpoze numva basakuza bavuga ko babibye, rero ubujura bumeze nabi rwose ubuyobozi nibudutabare naho ubundi birakabije”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali CIP Wellars GAHONZIRE avuga ko iki kibazo bakizi ndetse ko batangiye kugikurikirana kandi ko biri gutanga umusaruro kuko hari abajura bamaze gufatwa.
Ati” ikibazo cya Bumbogo turakizi ndetse hari abajura twamaze gufata harimo n’abacuruzaga ibiyobyabwenge by’urumogi nabo twamaze kubafata, ubu turi gushakisha n’abandi kugira ngo bafatwe, icyo dusaba abaturage ni ugufatanya natwe bakaduha amakuru kugira ngo n’abatarafatwa bafatwe nahanwe”.
Muri uku kwezi kwa gatanu mu murenge wa Bumbogo Polisi ivuga ko hamaze gufatwa abajura cumin a barindwi (17 )n’abandi babiri bacuruzaga ibiyobyabwenge by’urumogi aho bafatanywe bure cumi n’umunani (18 ) aba bose bagiraga uruhare mu kwiba abaturage ndetse no guhungabanya umutekano wabo. Polisi y’u Rwanda isaba abaturage ubufatanye batanga amakuru kugira ngo n’abatarafatwa bazafatwe bahanwe.

