Ngoma: Abanyeshuri biga kuri G.S Sake basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi

Mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, bamwe mu banyeshuri biga kuri G.S Sake mu karere ka Ngoma, basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi. Nyuma yo gusura uru rwibutso batangaje ibyo bigishijwe mu mashuri babyiboneye, bemeza ko bagiye kurushaho kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside n’amacakubiri ahubwo bakaba umusemburo w'amahoro.

Jun 2, 2025 - 12:37
Jun 2, 2025 - 13:59
 0
Ngoma: Abanyeshuri biga kuri G.S Sake basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi

Aba banyeshuri bo muri GS Sake mu karere ka Ngoma, basuye uru rwibutso mu gihe u Rwanda rukiri mu minsi ijana yo kwibuka ku nshuru ya 31 Jenocide yaakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Gatete Jimmy wiga muri iri shuri yagize ati "Ibyo twajyaga twiga mu ishuri twabyiboneye n’amaso yacu ku buryo ubu nta muntu waza ngo agoreke amateka tumwumva, ahubwo ubu tugiye kwigisha bagenzi bacu ibyo tuzi kandi twiboneye n’amaso yacu kuko Jenoside yakorewe Abatutsi yarabaye, ubu rero tugiye kurushaho kurwanya ingengabitekerezo ya Jenocide ndetse tunarwanye abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi."

Uwinema Promese nawe yungamo ati”ndagira inama bagenzi banjye yo kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse n’icyo ari cyo cyose cyazana amacakubiri mu banyarwanda, ahubwo ndabasaba ko twaba umwe tukaba umusemburo w’amahoro”.

Aimable Ntihabose ni umwarimu w’amateka n’ubumenyi bw’isi kuri G.S Sake yagize ati" Ibyo twigisha abana mu mateka ubu babyiboneye n’amaso yabo, niba tubabwira ko hapfuye Abatutsi basaga miliyoni babibonye; ubu rero nka mwarimu w’amateka nizeye ko aba banyeshuri bagiye kudufasha kubaka umuryango nyarwanda mwiza.”

Mbarushimana Jean D’Amour ni umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo kuri G.S Sake, asaba abanyeshuri n’abandi bantu muri rusange kunga ubumwe ndetse no kwirinda ingengabitekerezo ya Jenocide.

Ati "Icyo nabwira abantu n’uko twakorera hamwe tukunga ubumwe twirinda icyakurura inzangano n’amacakubiri mu bantu, twirinde ingengabitekerezo ya Jenoside ubundi dushyire hamwe twubake u Rwanda rwiza.”

Abanyeshuri basuye Urwibutso rwa Jenocide yakorewe Abatutsi  rwa Kigali ruri ku Gisozi ni mirongo itandatu (60) biga mu mwaka wa 3 w’amashuri yisumbuye. Usibye uru rwibutso, aba banyeshuri banasuye Ingoro y'Amateka y'urugamba rwo guhagarika Jenoside.