Ruhango: Amarushanwa mu midugudu yazamuye ibipimo by’akarere
Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango bwishimira ko binyuze mu marushanwa y’imidugudu mu kwesa imihigo, byafashije aka karere kuzamura ibipimo byako.
Umuyobozi w’akarere ka Ruhango Habarurema Valens yasabye abayobozi mu nzego zose guharanira kuba ingirakamaro, ndetse abibutsa gukora cyane; hagamijwe gufasha umuturage kugira imibereho myiza.
Yagaragaje kandi ko kuva igikorwa cy’amarushanwa mu midugudu cyatangizwa muri aka karere byazamuye ibipimo byako.
Umuyobozi yatanze urugero rw’umutekano aho yerekanye ko kuva mu kwezi kwa mbere uyu mwaka turimo iki gikorwa gitangizwa, muri raporo batanga z’umutekano icyumweru ku kindi zishimishije kuko usango mu karere kose bimeze neza.
Ati ”Kuva twatangira aya marushanwa, mu kwezi kwa mbere akarere kacu ibipimo byako birimo birazamuka umunsi ku munsi. Igipimo kiruta ibindi nababwira ni umutekano, iyo icyumweru gishize akarere kose dutanga raporo y’inyuguti eshatu (3) gusa bita (NTR: Nothing to Report) ntabwo biba byoroshye, bibatere imbaraga zo gukora cyane.”
Habarurema kandi yibukije abayobozi batarinjira neza muri iki gikorwa kucyinjiramo n’imbaraga zose.
Ati ”Abari batarakinjiramo neza, turabasaba ko mukinjiramo mwese kandi ntabwizigame mugize.”
Umuyobozi w’akarere ka Ruhango Habarurema Valens (ifoto/N.Charles)
Nahimana yagize ati ”Icya mbere gikomeye ni ukuzamura imyumvire y’umuturage. Icya kabiri ni ukugenzura ababayeho mu buzima butajyanye n’icyerekezo cy’igihugu cyacu.”
Yongeraho ati ”Umuturage udafite ubwiherero agafashwa kubwubakirwa, ukeneye kwihaza mu mirire tukamutoranya muri gahunda ya Girinka akabona ifumbire, ariko igikomeye cyane ni ukuzamura imyumvire y’umuturage akumva ko atazahora afashwa.”
Nahayo Wilson uyobora akagali ka Kirengeri (ifoto/N.Charles)
Uwambajimana we ati ”Umuturage wese muri Mwendo ubu isuku yayigize iye, mituweli ntakwirirwa ayibwirizwa, ejo heza yamenye agaciro kayo, mbese muri make ibintu byose biri muri bipimo 50 tugenderaho birimo biradufasha kuzamura imibereho y’abaturage; uragera mu rugo ukabona ko hari icyahindutse bitewe n'uko bamenye ibyo aribyo.”
Uwambajimana uyobora umudugudu wa Nyarusange (ifoto/N.Charles)
Akarere ka Ruhango kagizwe n’imirenge 9, utugali 59 n’imidugudu 533, kakaba gatuwe n’abaturage bangana 359121. Umukuru w’umudugudu wa Nyarusange mu murenge wa Mwendo niwe wabaye indashyikirwa ahembwa igare nk’igihembo nyamukuru.
Iyi gahunda yo guhemba abayobozi bahize abandi igiye gutuma haba gukorana imbaraga kugira ngo ubutaha ibihembo bizahabwe benshi.
Uwambajimana ashyikirizwa igihembo nk’uwahize abandi (ifoto/N.Charles)
Uwambajimana yishimira igihembo yahawe (ifoto/N.Charles)
Abayobozi barikumwe n’abahawe ibihembo (ifoto/N.Charles)
Ntamwemezi Charles/Ruhango
