KAYONZA :Abangavu babyaye mu bihe bya Covid 19 barataka kubaho nabi

Bamwe mu bakobwa b’abangavu bo mu murenge wa Kabarondo mu karere ka Kayonza bavuga ko icyorezo cya Covid 19 kikigera mu Rwanda hakabaho guma mu rugo bashutswe n’abasore babatera inda bituma bava mu ishuri bakaba babayeho nabi .

Aug 26, 2022 - 11:12
Aug 26, 2022 - 18:09
 0
KAYONZA :Abangavu babyaye mu bihe bya Covid 19 barataka kubaho nabi
Ibiro by'akarere ka Kayonza (Ifoto Mediatrice U.)

Nduwimana Brigitte umwe mubangavu babyaye avuga ko abayeho nabi kubera ko ubwo icyorezo cya  Covid 19 cyageraga mu Rwanda yashutswe n’umusore amutera inda .Agira ati ’’Bibiri na makumyabiri muri covid nibwo naretse ishuri nizo mbogamizi nagize maze gutwita narabyaye umwana  sinabonye uko mushyira ku ibere kuko nahise ndwara amabere .Ubuzima mbayeho nyine ni ukobona akazi nkagakora ariko ngize amahirwe  nasubira mu ishuri mbayeho nabi  ’’

Undi mwangavu wo mu karere ka Kayonza  wabyaye mu bihe bya Covid 19 nawe avuga ko yashutswe n’umusore ko bazabana amutera inda  none abayeho nabi .Abivuga muri aya magambo ’’Ubuzima mbayeho ni bubi n’umwana ntituri kumwe  ,ntabwo bworoshye keretse bangiriye impuhwe bakandihira ''.

Nyemazi John Bosco umuyobozi w’akarere ka Kayonza avuga ko abakobwa  bagizweho inguka na covid 19 barimo n’abangavu babyaye bashyiriweho imishinga igamije kubafasha kwibeshaho babikesha kwiga imyuga. Agira ati ’’Icyo ni ikibazo gihari kandi dufite uburyo dusanzwe tugikurikirana dufite abafatanyabikorwa. Abo bakobwa  tubagira inama yo gusubira mu ishuri nk’abantu baba bafite ikibazo  tubagira inama yo kwifashisha ayo mahirwe kugira ngo bashobore kwiteza imbere ’’

 Umwaka wa 2021 warangiye  abangavu batewe inda mu karere ka Kayonza  bageze ku 161 bamwe muribo bakaba bari bararetse gusubira mu ishuri.Kimwe n'utundi turere two mu ntara y'i Burasirazuba  aka karere katangiye gahunda yo gushakisha abateye inda ba bangavu kugira ngo bashyikirizwe ubutabera kubera ko abenshi baburiwe irengero .

 

UWAYEZU Mediatrice /KAYONZA  

 

 

 

Files