Bugesera :Biyemeje guhangana n’ikibazo cy’abangavu baterwa inda
Abatuye mu karere ka Bugesera mu murenge wa Rweru biganjemo urubyiruko bavuga ko bafashe ingamba zo guhangana n’ikibazo cy’abangavu baterwa inda bataruzuza imyaka bikabangiririza ubuzima

Uwamaliya Alphonsine wo mu murenge wa Rweru mu karere ka Bugesera ,ubu yujuje imyaka y’ubukure yatewe inda akiri umwangavu avuga ko kubyara ukiri muto bigira ingaruka zikomeye ku mibereho . Yagize ati” Natewe inda mfite imyaka cumi n’itandatu nyibyara mfite imyaka cumi n’irindwi, ibi byangizeho ingaruka kuko nabaye igicibwa mera nkuhawe akato mu muryango ,aho nyuze bakandyanira inzara bituma nigunga nkumva nta gaciro mfite njye n’umwana wanjye ngatungwa n’amarira “
Mugenzi we nawe watewe inda akiga mu mashuri yisumbuye wifuje ko amazina ye agirwa ibanga yagize ati’Natewe inda mfite imyaka cumi n’irindwi mbitewe n’ibishuko by’amafaranga nashukishijwe n’umuntu wandutaga maze antera inda ahita atoroka ,byambereye bibi cyane kuko iwacu barandakariye basaza banjye baranyanga ndetse n’ababyeyi banjye bibaviramo amakimbirane bituma batandukana kubera njyewe’’.
Nzayisenga Jean Baptiste umukozi w’akarere ka Bugesera ushinzwe amashuri yisumbuye n’ayimyuga avuga ko bashimira abafatanyabikorwa bakomeje gutanga umusanzu wabo mu guhangana n’iki kibazo nk’umuryango Safer Rwanda .
Yagize ati” Turashimira umufatanyabikorwa Safer Rwanda ufatanya natwe umunsi ku munsi kugira inama no gufasha abangavu batewe inda bakiri bato hari na gahunda tuzafatanya yo gusubiza aba bana mu ishuri , kuko biteganyijwe ko mirongo itatu ku ijana by’abangavu batewe inda bakiri bato bagomba gusubizwa mu ishuri’’
Imibare yatangajwe na minisiteri y’Uburinganire n’iterambere igaragaza ko mu mwaka wa 2024 mu Rwanda abangavu batewe inda ari ibihumbi Magana abiri makumyabiri na na bine na magana ane mirongo itanu na bane.Iyi mibare inakubiyemo iyo mu karere ka Bugesera ikaba ariyo yatumye abafite aho bahuriye n’iki kibazo muri aka karere bahuza imbaraga mu guhangana nacyo.
Nyiraneza Josiane /Bugesera