KIGALI : Siporo iza ku isonga mu kongera ubudahangarwa bw'umubiri
Gukora siporo ku batuye mu Mujyi wa Kigali, ni intwaro ibafasha kongera ubudahangarwa bw’umubiri .Aba baturage bemeza ko siporo ituma bagira ubuzima bwiza ikanabafasha gukumira indwara zinyuranye mu mibiri yabo harimo n’indwara ya Malaria.
Rusine Valentine ufite imyaka 45, akaba atuye mu Mujyi wa Kigali, avuga ko kurandura malariya bihera kuri we, kuko siporo ari ubuzima ikaba ireba buri wese yaba umuntu mukuru cyangwa se umwana burya iyo akoze siporo hari byinshi aba yirinze.
Agira ati: “Malariya ntabwo iracika mu Rwanda, ariko hari uburyo bwo kuyirinda, nkuko tubishishikarizwa na minisiteri y’ubuzima ndetse n’abajyanama b’ubuzima aho dutuye, gukoresha inzitiramibu mu miryango kuko nabyo biri mu buryo bwiza bwo kurwanya malariya”.
Uwimana Grace, ufite imyaka 25 nawe avuga ko akunda gukora siporo cyane ko imufasha kurwanya indwara nyinshi zangiza umubiri
ati: “Umuntu wakoze siporo umubiri we ugira ubudahangarwa akaba abasha kurwanya indwara zose zishobora kwibasira umubiri, kuko iyo siporo uyikora umubu ukakuruma ntabwo wabasha kukwanduza kuko umubiri wawe uba ukomeye”.
Minisitiri w’ubuzima Nsanzimana Sabin, avuga ko buri muturage wese akwiriye kugira umuco wo gukora siporo mu rwego rwo kugira ubuzima bwiza.
Agaragaza ko u Rwanda rwakoze byinshi mu rwego rwo kurandura indwara ya malaria aho mu myaka itantu ishize indwara ya malaria yagabanutse ku kigero cya 92%. Ibi bikaba byaratumye urwanda rwemererwa kwakira Inama mpuzamahanga yiga kuri Malaria
Ati “Umuntu ukora siporo umubiri we ugira ubwirinzi butandukanye bwo kwirinda indwara ya malaria n’izindi zitandura nka kanseri, indwara z’imitsi, amaraso, indwara z’umutima, indwara z’isukari nyinshi idakoreshwa neza mu mubiri na diyabete”.
Mu Rwanda hakaba hari kubera inama mpuzamahanga yiga ku ndwara ya malaria izamara iminsi itanu , aho iteraniyemo abagera ku 1400 baturutse hirya no hino ku isi biganjemo inzobere z’abaganga n’abandi bafite aho bahuiye no guhangana n’iyi ndwara ya maralia , u Rwanda rukaba rwariyemeje ko mu 2030 ruzaba rwaranduye Indwara ya mararia burundu.
GACINYA Regina / Kigali