RWAMAGANA: Abarangije amashuri yisumbuye muri siyansi barimo gutozwa gukunda uburezi
Abanyeshuri bashoje amashuri yisumbuye mu karere ka Rwamagana barize ibijyanye na za siyansi bagenda bakangurirwa kuba bazakomeza amasomo yabo muri ,kaminuza mu bijyanye n’uburezi mu rwego rwo kuzaba abarezi beza.Aba banyeshuri babanza gufasha abarimu kwigisha mu kiciro rusange amasomo bize ukaba umwanya mwiza wo kwimenyereza gukunda uburezi.
Abanyeshuri bagera muri mirongo itatu bize siyansi baba baratsinze neza amasomo yabo basoza amashuri yisumbuye nibo batoranyijwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA) bashyikirizwa umushinga witwa IEE ukorera mu karere ka Rwamagana urabahugura bagera ku rwego rwaho ubu barimo gufasha abarimu kwigisha amasomo bize aho bigisha mu cyiciro rusange . Bavuga ko uyu ari umwanya mwiza bahawe wo kwimenyereza kuzaba abarezi beza ndetse bagafasha abana b’abakobwa bakiri hasi kwitinyuka bakaba bakiga n’amasomo arimo imibare azwi nka (sciences ) bityo bikazabagirira akamaro.
Akaliza uwase Anaella ni umwe mu bize siyansi atoranywa muri iyi gahunda agira ati”Bantoranyije kuko nagize amanota meza mu kizamini gisoza amashuri yisumbuye.Baraduhuguye baduha ubumenyi nubwo nsanzwe mvuga icyongereza neza ariko banyongereye ubumenyi nshimishwa cyane no kuba nanjye nigisha barumuna banjye hano kuri Gs Rwamagana kandi ndabikunze uburezi ni bwiza”
Guhugura no guherekeza aba banyeshuri bikorwa n’umuryango IEE binyuze mu mushinga TAP aho bafata abana batsinze neza ikizamini gisoza amashuri yisumbuye bakabashyira mu bigo by’amashuri binabongerera ubumenyi bagatanga umusaruro . Theopiste Nyirabigirimana umukozi w’umuryango IEE mu karere ka Rwamagana asobanura ko aba banyeshuri bigishijwe kandi ubu baratanga umusaruro.Agira ati”Twarabahuguye bahawe ubumenyi barabikunda twanabahaye mashine zibafasha gukora ubushakashatsi mu masomo bigisha kandi biratanga umusaruro.Hari bamwe bamaze gufata icyemezo cyo kuziga uburezi muri kaminuza.Ikindi aba bana bagenzi babo bo muri tronc- commun bigisha barabakunda cyane rwose iyo babigisha”
Aba banyeshuri ubu barafasha abarimu mu kwigisha mu bigo bya Gs Rwamagana Gs Muyumbu Gs Giporoso na Gs Rusisiro.Uretse kuba bari mu karere ka Rwamagana mu gihugu hose IEE ikaba iherekeza abagera muri 900.
Titien Mbangukira/Rwamagana
