GATSIBO :Yongeye kumwenyura ahawe inka na ADEPR
Uwizeye Mediatrice wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 afite imyaka mirongo itanu n’itanu atuye mu murenge wa Kiramuruzi mu karere ka Gatsibo,yavuze ko kugabirwa inka n’itorero ADEPR Murambi byongeye kumugarurira icyizere bitewe nuko yongeye kubona igicaniro dore ko izo yari yoroye zariwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uwizeye yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yamutwariye umugabo bityo n’inka zose yari yoroye zariwe n’interahamwe ndetse n’abasirikare ba Leta y’icyo gihe barangajwe imbere n’uwari burugumesitiri wa komini ya Murambi Gatete Jean Baptiste.
Yashimiye Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda yazanye Girinka Munyarwanda kuko yatumye yongera korora nanone nyuma yuko ize zishize.
Yagize ati:”Iki ni igitangaza, iyi nka umunsi yabyaye nzareba undi noroza,kuko nanjye mfite umutima wo gutanga ,buriya hari icyo Imana yabishatseho ,ndabashimira cyane mbikuye ku mutima kuko nongeye kuzuka kuva Jenoside yahagarikwa sinari nakongeye kubona inka bitewe nuko zariwe n’interahamwe”.
Uwizeye yashimiye itorero ADEPR ryamugabiye inka avuga ko azayibyaza umusaruro,ikazamuha ifumbire n’amata.
Yagize ati:”Mu myaka 30 nongeye kunezezwa kandi nshimye Imana.
Yagize ati:”Uyu mubyeyi yarafite inka barazirya muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,twe rero nk’itorero ntitwigisha abakirisitu mu buryo bw’umwuka gusa kuko no muburyo bw’umubi bagomba kubaho neza akaba ariyo mpamvu tumworoje iyi nka bityo izamufasha mu mibereho ye ya buri munsi,azanywa amata,izamuha ifumbire nawe amere neza,azanumva ko ari mu itorero rimufitiye akamaro”
Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukamana Marceline yashimye itorero rya ADEPR ryagize umuco iki gikorwa cyo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no kuba banarushaho kwegera imiryango yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi itishoboye bakayiba hafi muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yagize ati:”Itorero rikora ibikorwa bitandukanye ariko gutekereza ku muntu wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi utishoboye ni ingenzi bikaba ari no kwibutsa umuco w’urukundo bataretse no kurwanya icyahembera amacakubiri mu banyarwanda banarushaho kwegera abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye bakarushaho kubazamura mu iterambere batibagiwe n’igihugu”.
Itorero rya ADEPR Paruwase Murambi mu karere ka Gatsibo ryibuka abari abakirisitu baryo 93 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iri Torero rikora ibikorwa by’urukundo byo kuremera abacitse ku icumu rya Jenoside yakorwe Abatutsi 1994 ndetse n’ibikorwa by’isanamitima bigamije kubanisha neza abanyarwanda binyuze muri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge.
Lucien Kamanzi/Gatsibo