Ruhango: Abanyeshuri biga mu ishuri rya Lycee de Ruhango Ikirezi basabwe kwirinda amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jonoside yakorewe Abatutsi 1994 mu bigo by’amashuri byo mu murenge wa Ruhango, ubuyobozi bw’ishuri rya Lycee de Ruhango Ikirezi bwasabye abanyeshuri kwirinda amateka y’amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside no kubungabunga ibyagezweho.
Abanyeshuri ba Lycce de Ruhango mu kiganiro (ifoto N/Charles)
Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 mu bigo by’amashuri byo mu murenge wa Ruhango, umuyobozi mukuru w’ishuri rya Lycee de Ruhango Ikirezi RWEMAYIRE REKERAHO Pierre Claver ubwo yatangaga ikiganiro yasabye abanyeshuri n’urubyiruko muri rusange kwirinda amateka y’amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse anabasaba kubungabunga ibyagezweho.
Ati:” Rubyiruko murasabwa kubungabunga ibyagezweho, murasabwa kwirinda amateka y’amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside. Igihugu tuvuga ko gifite père de la Nation ariwe Paul Kagame, kuko ubona mu gihe igihugu cyari cyarapfuye kikazuka niwe Imana yakoresheje igihugu cyongera kuba igihugu, u Rwanda rwongera kuba u Rwanda”.
Rwemayire kandi yakomeje asobanurira abanyeshuri ko uburyo abanyarwanda babana ubu amahanga atabyumva, atumva uburyo igihugu cyaciye mu kaga nkakariya ka Jenoside yakorewe Abatutsi cyongeye kuba igihugu.
Ati:” Mu bibona mu ma filimi ariko iyo urebye igihugu cyose cyari imirambo, amatongo, icuraburindi, ipfubyi, abapfakazi n’ibindi ariko igihugu kirongera kirazuka kiba igihugu. Ibyo nibyo abazungu batabasha gukurura uburyo cyongeye kikaba igihugu, uburyo abanyarwanda tubana, ingabo zari iza APR zikabana n’izari iza FAR barwanaga, uyumunsi zikaba arizimwe mu gisirikare, umwe akita undi afande niyo baba bararwanaga ariko iyo amuyobora amwita afande. Uyumunsi Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi bagatanga imbabazi, bakaba babana n’ababahekuye, ibyo nibyo abazungu badakurura.”
Bamwe mu banyeshuri bavuganye n’ibitangazamakuru byacu bavuga ko iyo baganirijwe ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bituma bakuramo ingamba zo kwirinda ikintu cyose cyaganisha ku ngengabitekerezo ya Jenoside.
Mushimiyimana Nailla yagize ati:” Twibuka ko ari amateka yabaye mu Rwanda tugomba kuzirikana cyane kandi biradufasha cyane kuko bituma tutibagirwa, tuhakura ingamba zo kujya tuzirikana kandi tukabiha agaciro, ntiduteshe agaciro cyangwa ngo tugire ingengabitekerezo ya Jenoside.”
Murwanashyaka Dieudonne we yagize ati:” Bidufasha kumenya amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi tukamenya uburyo twitwara ndetse n’ahazaza, tukamenya amateka mabi yaranze igihugu ahubwo tukarushaho gutera imbere mu myumvire, hari bimwe tutarengaho byadusubiza inyuma”.
Akomeza agira ati:” Ingamba ya mbere nk’urubyiruko cyangwa abanyeshuri muri rusange ni ukumvira no kumva neza ibyo badusobanurira bigatuma twirinda amacakubiri, gukora ibidakwiye, ivangura, amagambo atubaka iguhugu tugafata ingamba ko tutagomba kubirengaho”.
Irampaye Josiane we ati:” Ingamba dufata nk’abanyeshuri dukurikije ibyaye nukwirinda gusubira mubyabaye no gukumira icyaricyo cyose cyatuganisha kubyabaye tugashyira hamwe kandi tukarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, ikindi tugomba kudahakana ibyabaye tugendeye kubyo batubwira cyangwa twiga mu ishuri ndetse twakumva n’ushatse kubihakana tukamuganiriza twakumva byanze tukamushyikiriza inzego z’ibanze”.
Muri iki gikorwa cyo kwibuka kunshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu bigo by’amashuri byo mu murenge wa Ruhango, abanyeshuri bahagarariye abanda n’abarezi babo bashyize indabo ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Ruhango banacana urumuri rw’ikizere.
Abanyeshuri basuye urwibutso rwa Ruhango (ifoto/N.Etienne)
Ntamwemezi Charles/Ruhango
