AMAFOTO:I Ngoma Ubushinjacyaha bwasabiye Hakizimana Jean Luc (Shehe) na bagenzi be bakekwaho kwica nyina igifungo cya burundu

Jun 6, 2026 - 14:48
Jun 6, 2026 - 14:10
 0
AMAFOTO:I Ngoma Ubushinjacyaha bwasabiye Hakizimana Jean Luc (Shehe) na bagenzi be bakekwaho kwica nyina igifungo cya burundu

Ubushinjacyaha mu rukiko rwisumbuye rwa Ngoma bwasabiye Hakizimana Jean Luc uzwi nka Shehe, umugore we Musengimana Claudine, Isumbabyose Jack na Nzabonimpa Thierry gufungwa igifungo cya burundu, nyuma yo kubashinja kugira uruhare rutaziguye mu gikorwa cyo kwica bagata mu cyobo Mukaremezi Saverine bapfa miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

Ibi, byabaye mu rubanza rwabereye mu ruhame, mu Murenge wa Mutenderi mu Karere ka Ngoma Tariki 2 Kamena 2026.

Urukiko rwabajije abashinjwa niba baburana bemera icyaha, cyangwa se bagihakana, maze babiri aribo, Hakizimana Jean Luc na Nzabonimana Thierry baburanye bemera icyaha, mu gihe Musengimana Claudine na Isumbabyose Jack bo baburanye bahakana kugira uruhare muri uru rupfu.

Urupfu rwa Mukaremezi Saverine rwamenyekanye ku itariki ya 1 Gicurasi 2026, ubwo yasangwaga mu cyobo kiri mu rugo rw’umuhungu we Hakizimana Jean Luc, ubushinjacyaha bukagaragaza ko yajugunywemo  ubwo yari yaje kwishyuza umwenda w’amafaranga umuhungu we yari amubereyemo, aho kugira ngo ayamwishyure agahamagara Nzabonimana Thierry ngo aze amuhe ikiraka, yahagera bakamuniga bakamuta mu cyobo.

Hakizimana Thierry asobanura ko yishe nyina amuziza ko yamufataga nabi kandi ko akiri muto yamujyanye no mu bapfumu ibintu byamuviriyemo gushaka umugore akamara imyaka igera kuri itatu atarabyara, kandi ko akiri muto atamwitagaho nk’abana bavukana, ikaba ari nayo mpamvu yatumye mu gihe yakoraga ubukwe yatiye undi mugore ngo ajye mu cyimbo cya nyina. 

Nubwo bimeze bityo ariko, Hakizimana Jean Luc n'umugore we bari bamaze igihe baribye nyakwigendera Mukaremezi Saverine amafaranga agera kuri miliyoni eshatu, babikurikirwanwaho yewe na Hakizimana aza gufungwa ariko nyuma yaje gufungurwa nyuma yuko Mukaremezi Saverine amuhaye imbabazi ubwo bari bemeye ko bazamwishyura ayo mafaranga, aho ku ikubitiro bahise bamuha agera ku bihumbi magana atanu.

Ubushinjacyaha bugaragaza ko ubwo Mukaremezi Saverine yicwagwa yari yatumweho n’umuhungu we ava mu Murenge wa Jarama ajya mu Murenge wa Mutenderi aho Hakizimana Jean Luc atuye ngo bamwishyure, ageze mu rugo baramwakiriye, umukazana we ari we Musengimana Claudine, yasigaranye na we hanyuma Hakizimana Jean Luc ajya ku muhanda gushaka Nzabonimpa Thierry ngo aze amuhe ikiraka, bombi bageze mu rugo babisikana na Musengimana Claudine agiye gucuruza ku muhanda.

Akomeza agaragaza ko Hakizimana Jean Luc na Nzabonimpa Thierry, bakigera kuri nyakwigendera Mukaremezi Saverine, Hakizimana yagiye mu cyumba azanamo umwitandiro bifashishije bamuniga, bakimara kumenya ko bamwishe batumijeho inzoga yitwa Kiwingu batangira kuyinywa ari nako batekereza aho bari bujugunye umubiri wa nyakwigendera.

Bo ubwabo baburanye banemera icyaha bemeza ko baje kwigira umugambi wo gushaka kuwujyanya mu rufunzo ariko babona batari buwugezeyo kuko hari kure cyangwa n’abantu bakaba bababona, bigira inama yo kuwujugunya mu cyobo cyari hafi aho ubundi bakahubakira bagashyiraho beto, umugambi wabo bakaba barawunogeje ntawubaciye iryera.

Nyuma yo gushyiramo umubiri wa Nyakwigendera Mukaremezi Saverine bivugwa ko yari atarashiramo umwuka, bukeye bwaho ku italiki 02 Gicurasi 2026, Hakizimana Jean Luc yahamagaye Isumbabyose Jack usanzwe ari umufundi muri aka gace kuza akamuha ikiraka cyo kubakira cya cyobo akanamenaho beto, ubushinjacyaha bukagaragaza ko iki gihe Nyakwigendera yari akiri muzima, anavuga ku buryo Isumbabyose Jack iyo aza gutanga amakuru, nyakwigendera yari gutabarwa atarashiramo umwuka.

Hakizimana Jean Luc avuga ko yahise ajya ku rwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha RIB avuga ko yabuze nyina, agamije kuyobya uburari ngo RIB ijye kumushaka kandi ari iwe mu rugo mu cyobo, gusa ntibyaje kumuhira kuko Nzabonimpa Thierry yari yamaze kujya gutanga amakuru ku buyobozi bw’akagari yewe ajya no kwerekana aho umubiri wa nyakwigendera utabye mu cyobo, anasobanura uko byose byagenze.

Musengimana Claudine umukazana wa Nyakwigendera waburanye ahakana icyaha we avuga ko ntaho ahuriye n’urupfu rwa Nyakwigendera, kuko icyo gihe bamwica yari yagiye ku muhanda gucuruza, akemeza ko yaje asanga ibyo byarangiye bityo ko atazi uko umugambi wo kumwica wagenze, kandi ko kubucyeye yahise yerekeza mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Rubona bityo ko n’ibyakurikiyeho birimo kubakira icyobo cyaho nyakwigendera yari ari atabizi, agasaba urukiko kumurekura, nubwo ubushinjacyaha bugaragaza ko hari ubutumwa bwa Whatsapp yandikiranye n’umugabo we Hakizimana Jean Luc, bugaragaza ko uwo mugambi yari awurimo kandi awuzi neza bityo ko akwiye gukatirwa burundu.

Isumbabyose Jack na we waburanye ahakana icyaha, yagaragaje ko yahamagawe ngo ahabwe ikiraka cyo kubaka nk’ibisanzwe, ko atari azi ibyabaye, agahakana ko ibyo ubushinjacyaha buvuga ko yumvaga ijwi rya nyakwigendera mu cyobo atari byo, we icyo yaje gukora ari ukubaka gusa, agasaba ko yarekurwa kuko nta makuru na macye yigeze amenya ku rupfu rwa nyakwigendera.

Abaturage bari bari bitabiriye uru rubanza, bagaragaza ko kuba baje kubaburanishiriza mu ruhamwe ari isomo rikomeye kubaturage, bakagaragaza ko imanza nyinshi nk’izi zajya ziburanishirizwa mu ruhamwe abantu bose bahari.

Mukandayisenga Drocella yagize ati: “Iri ni isomo ku bantu bari kubibona, gusa twumvaga haba hari irindi somo abantu bakwiye kwiga ritari iri ngiri, iyo umuntu aburaniye mu ruhame bituma tubona ko ubuyobozi bwacu bukora. Ibi bintu byaraduhungabanyije, kubona umwana wibyariye ari we ukwica! Ni agahinda.”

Gumiriza Jean D’amascene yagize ati: “Iki gikorwa ni icy’ubunyamaswa, ibi bintu birababaje, gusa biba byabereye isomo abaje muri uru rubanza kandi abakiri bato bakwiye kubyigiraho ari nayo mpamvu bakwiye gufungwa burundu, turashima ubuyobozi bwazanye uru rubanza mu ruhame.”

urukiko rwemeje ko uru rubanza ruzasoma  ku wa 9 Kamena 2026, n’ubundi rukabera mu ruhame, aho ruzaba rwahujwe n’inteko z’abaturage.

Uwayezu Mediatrice

Uwimana Emmanuel Izuba Radio Tv Technician