Kaminuza ya Gikirisitu muri Amerika ishami ry'u Rwanda Yizihije Imyaka 20 Y’Ubufatanye Mu Muhango Wo Gutanga Impamyabumenyi 2026
Kaminuza ya Gikirisitu ya Oklahoma yo muri Amerika, ishami ry’u Rwanda [Oklahoma Christian University Rwanda], yakoze umuhango wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri barangije amasomo muri 2026. Ibirori byabereye muri Kigali Convention Centre kuri wa Gatandatu, tariki ya 23 Gicurasi 2026.
Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Irere Claudette Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi. Hanitabiriye abayobozi ba OCU bavuye muri Oklahoma, abarimu, ababyeyi n’inshuti z’abarangije.
Irere Claudette Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi
Mu ijambo rye, Irere Claudette yashimye uruhare rwa OCU Rwanda mu gutanga uburezi bufite ireme buhujwe n’isoko ry’umurimo, anavuga ko ubufatanye nk’ubu bufasha u Rwanda kugera ku ntego z’uburezi n’iterambere.
Ibirori byabaye kandi umwanya wo kwizihiza imyaka 20 y’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Oklahoma Christian University. Ubufatanye bwatangiye mu 2006, abaharangije amasomo bagera kuri 700 mu myaka ishize.
Benshi mu barangije bakora ubu mu nzego z’uburezi, ubucuruzi, ikoranabuhanga n’imiyoborere mu Rwanda no hanze yarwo. OCU Rwanda ikoresha uburyo bwo kwiga kuri online, bigatuma abanyarwanda babona impamyabumenyi ya Amerika .
Abanyeshuri bahawe impamyabumenyi
Anitha Ingabe umuyobozi wa OCU Rwanda akaba n’umwe mu barangije hano, yavuze uko yatangiriye gukora muri kaminuza akiri umunyeshuri, ubu akayiyobora ashishikariza abarangije gukoresha ubumenyi bahawe mu guhindura imibereho y’abandi.
OCU yatangaje kandi ko igiye gutangiza Bachelor of Science in Business, Leadership and Technology yemewe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, izigishwa mu Rwanda. Iyi porogaramu nshya igamije guhugura abanyeshuri bazakora ku rwego mpuzamahanga.

