Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva yavuze ko Leta yashyize nkunganire y’ibikomoka kuri peteroli ingana na 18,5 %

Jun 6, 2026 - 14:43
Jun 6, 2026 - 14:52
 0
Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva yavuze ko Leta yashyize nkunganire y’ibikomoka kuri peteroli ingana na 18,5 %

Mu kiganiro Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva ari kugirana n’itangazamakuru kigaruka ku ngingo zireba ubukungu n’ubuzima bw’Igihugu muri rusange.

Mu Kiganiro n'itangazamakuru

Iki kiganiro kiri kubera mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, kibaye mu gihe ubukungu bw’Isi n’u Rwanda muri rusange bukomeje gukomwa mu nkokora n’ibibazo birimo izamuka ry’ibiciro ry’ibikomoka kuri peteroli n’ibindi.

Cyitabiriwe n’abanyamakuru bahagarariye ibitangazamakuru by’imbere mu Gihugu n’ibyo ku rwego mpuzamahanga.

Ku ngingo irebana n'ibikomoka kuri Petelori Ati “Bivuze ko igiciro cyari kuba ari 3581Frw kuri litiro ariko mwabonye ko twatangaje igiciro cya 2927 kuri litiro. Leta izakomeza gukora ibishoboka byose ngo ibiciro bitazamuka cyane ariko tuzanareba ku isoko uko bimeze. Ni icyemezo rero kiba cyafashwe mu bushishozi, tumaze kureba ibyo bintu byose.

Yavuze ko Leta ikomeje gushyiraho ingamba n’uburyo bwo gufasha abaturage kugira ngo batagerwaho n’umutwaro uremereye w’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli riri guterwa n’intambara zo mu Burasirazuba bwo Hagati.

Ba Minisitiri bitabiriye ikiganiro 

Yavuze ko mu ngamba zafashwe harimo kunoza ingendo zo gutwara abantu mu buryo bwa rusange, aho bikomeje gutanga umusaruro by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali.

Ati “Abitabiriye kugenda na bisi biyongereho 15% kandi tuzakomeza kugenda dushyiraho uburyo butuma bakomeza kuba benshi.”

 biteganyijwe ko ubukungu bw'igihugu buzazamuka ku kigero cya 6,8% muri uyu mwaka ugereranyije na 3,1% ku rwego rw’Isi.

Jane Uwamwiza