Credible Design yahaye impamyabushobozi abanyeshuri basaga 85 bahuguwe mu mwuga wo kudoda

Abanyeshuri basaga 85 bize umwuga wo kudoda bahawe impamyabushobozi nyuma yo gusoza amahugurwa yabo yabateguraga kwinjira ku isoko ry’ umurimo no kwihangira imirimo. Aya mahugurwa yatewe inkunga n’ ikigo Credible Design ku bufatanye na GIZ, hagamijwe kubongerera ubumenyi n’ ubumenyingiro bibafasha kwiteza imbere no kugira uruhare mu iterambere ry’ igihugu.

Jun 6, 2026 - 21:09
Jun 6, 2026 - 21:14
 0
Credible Design yahaye impamyabushobozi abanyeshuri basaga 85 bahuguwe mu mwuga wo kudoda

Aba banyeshuri, biganjemo abakobwa, bagaragaje ibyishimo nyuma yo guhabwa izi mpamyabushobozi, bavuga ko ibyo bize bibahaye icyizere cyo kwinjira mu mwuga bafite ubushobozi buhagije.

Sarah Mbabazi n’ umwe muri bo yagize ati: "Aya mahugurwa yaduhaye ubumenyi bufatika bwo kudoda no gukora imyambaro itandukanye. Twizeye ko ibyo twize bizadufasha kubona akazi cyangwa kwihangira imirimo iduteza imbere kandi ikadufasha gutunga imiryango yacu."

Uwamahoro Esperansi we yagize ati: "Mbere ntabwo nari nzi neza ko umwuga wo kudoda ushobora kuba isoko ry’ iterambere ryanjye, ariko nyuma y’ aya mahugurwa namenye ko nshobora kwihangira umurimo nkiteza imbere. Ubumenyi twahawe buzadufasha kubona akazi cyangwa gutangiza ibikorwa byacu biduteza imbere."

bakomeje ashimira abateguye aya mahugurwa ku mahirwe bahawe yo kwiga umwuga ubafitiye akamaro, avuga ko uzabafasha kubaka ejo hazaza heza, kwigira no kugira uruhare mu iterambere ry’imiryango yabo n’ iry’ igihugu muri rusange.

Munyana Perusi, umuyobozi wa Credible Design, yavuze ko guhugura aba banyeshuri ari amahirwe akomeye bahawe kugira ngo bunguke ubumenyi n’ ubumenyingiro bibafasha kwiyubakira ubuzima bwiza no kwigira.

Yagize ati: "Twashatse guha uru rubyiruko amahirwe yo kubona ubumenyi bubafasha kwinjira ku isoko ry’umurimo bafite ubushobozi. Twizera ko ibyo bize bizabafasha kwihangira imirimo, kubona akazi no guteza imbere imibereho yabo ndetse n’ iy’ imiryango yabo. Iyo dushoye imari mu rubyiruko, tuba dushora imari mu hazaza h’ igihugu."

Yakomeje avuga ko imyuga nk’iyi ifasha urubyiruko kugira ubushobozi bwo guhanga udushya, kwigira no kugira uruhare mu iterambere rirambye ry’ igihugu.

Mu banyeshuri bahawe izi mpamyabushobozi, 44 bamaze kubona ibigo n’ amasosiyete bazakoramo bijyanye n’ ubumenyi bize, mu gihe abasigaye na bo biteganyijwe ko bazatangira ibikorwa byo kwihangira imirimo bakoresheje ubumenyi n’ ubumenyingiro bungukiye muri aya mahugurwa.

Jacques Roger NSHIMIYIMANA