BUGESERA: Kwandikisha abana mu Irangamimerere bihangayikishije abaturage
Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Musenyi mu karere ka Bugesera bavuga ko bagorwa no kwandikisha abana mu gitabo cy'irangamimerere, bikabagiraho ingaruka zirimo kutabona uko babavuza.

Ababyeyi barimo Mukashyaka Dative nibo dusanze ku biro by'umurenge wa Musenyi aho bamaze igihe bakurikirana ibijyane no kwandikisha abana babo mu gitabo cy'irangamimerere, ariko ntibahabwe iyi serivisi bikaba bibagiraho ingaruka zirimo no kutabona uko bavuzwa.
Mukashyaka agira ati " Nabyariye umwana muri ADEPR mu bitaro, bambwira ko bamwanditse mu irangamimere hasigaye kuza gufata kode ku murenge aha, ubwo rero nakomeje kubikurikirana ariko ntabwo tuzi aho bipfira, umwana wanjye agejeje imyaka itatu. Ntiwanabona uko uvuza adafite iyo kode".
Namugenzi we Mukagasana Francine akomoza kuri iki kibazo yagaragaje ko hari n'ubwo bizwezwa gufashwa ariko nyuma bikadindira.
Yagize ati" Ikibazo gihari ni ukuba uza ukandikisha abana washaka kode ikabura ngo ntibanditse , twabajije no mu nama zitandukanye bakatubwira ngo tuzaze hano bagikemure, turahagera tukirirwa duserera tugataha kidakemutse kandi bigira ingaruka kuri abo bana nk'abakeneye indangamuntu yewe no kwivuza ntibikunda".
Aba bagaragaza ko icyifuzo bafite ari uko abana babo bandikwa bakajya mu gitabo cy'irangamimerere ntibahure n'izo ngaruka.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Musenyi Kazungu Innocent avuga ko mu gukemura ibibazo nk'ibi abaturage bashyiriwe ho icyumweru cy'irangamimerere.
Ati" Ku bijyanye n'irangamimerere mu buryo busanzwe dukoresha navuga ngo ntabwo ryoroheye abaturage, kubera ko kugeza ubu umuturage asabwa kode muri serivisi nyinshi, bigatuma bigaragara nk'aho yayibuze . Rero twabihaye umurongo dushyiraho icyumweru cy'irangamimerere kugira ngo ibibazo bihari bigabanyuke".
Aba baturage bagaragaza ko kandi gucibwa amande y'amafaranga ibihumbi icumi ku babuze kode z'abana bidakwiye kuko kenshi amakosa aba atari ayabo.
Iki cyumweru cy'irangamimerere cyatangiranye n'itariki ya 11 Kanama 2022 muri uyu murenge wa Musenyi kitezweho gukemura ibibazo by'abasiragiraga kenshi bajya gushaka serivise zaryo.
Clarisse UMUTONIWASE / Bugesera