BUGESERA :Abatuye i Batima bahangayikishijwe no gukoresha amazi y'ibiyaga.

Abatuye mu kagari ka Batima mu murenge wa Rweru mu karere ka Bugesera bavuga ko babangamiwe n'ikibazo cyo kutagira amazi meza, bigatuma bakoresha ayo mu biyaga mabi nayo bavuga ko ahenze

Aug 9, 2022 - 08:01
Aug 9, 2022 - 09:11
 0
BUGESERA  :Abatuye i Batima bahangayikishijwe  no gukoresha amazi y'ibiyaga.
Abatuye Rweru bavoma ibiyaga

Aba baturage  bavuga ko ikibazo cyo kutagira amazi meza muri aka gace kihamaze igihe kitari gito , kubera ko n'abafite amavomo inshuro babonyemo amazi ari nke cyane,  bifuza ko bagezwaho amazi meza bagaca ukubiri no gukoresha ayo bavana mu biyaga yanduye, nayo kenshi abageraho ahenze.

Bagayandushe Jean Pierre ni umwe mu batuye aha i Batima ugaruka ku buryo kubona amazi meza aha atuye bigoye.

Yagize ati" Kubona amazi hano ni ikibazo, uwifitiye igare iyo atereje umusozi amajerekani y'amazi y'ikiyaga ayatugurisha amafaranga magana ane, twe twifuza ko ubuyobozi bwadufasha kubona amazi meza kuko iki ikibazo kimaze igihe, baduhaye amavomo ariko nta mazi abamo."

Kubera gukoresha amazi yanduye kandi bamwe muri aba baturage   bavuga ko bigira ingaruka ku buzima bwabo, nk'uko bivugwa na Kankundiye Emeritha.

Ati" Tunywa amazi tuvana mu kiyaga cya Mbuganzeri, aba yanduye , n'iyo uyatekesheje ibyo kurya bihinduka umukara, ubu hano hari indwara, z'Amibe , na za Tirikomonasi n'ibindi bibi byinshi biva kuri ayo mazi mabi dukoresha." 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Rweru Gasirabo Gaspard avuga ko iki kibazo kizwi gusa kikaba  kiri gushakirwa umuti.

Yagize ati" Turakora ubuvugizi, iki kibazo n'abo kireba nka WASAC barakizi bagiye batanga iminsi yo kugikemura hakazamo inzitizi, akarere kabirimo turizera ko ari ibishoboka uyu mwaka urangira dufite amazi meza mu murenge wa Rweru."

Muri uyu murenge wa Rweru ikibazo cyo kutagerwaho n'amazi meza kigaragara mu tugari twose, ibikiri umukoro ku nzego bireba kugira ngo amazi meza agere byibura muri  metero 500 ku bahatuye mu mwaka wa 2024  nkuko biri muri gahunda ya guverinoma y'imyaka 7 yo kwihutisha iterambere NST1. 

Clarisse UMUTONIWASE / Bugesera