Kigali: Umuryango Salt and Light International wahuguye ababyeyi n’urubyiruko ku buzima bw’imyororokere hagamijwe kurwanya inda z’imburagihe mu bangavu.

Umuryango Salt and Light International wateguye ibiganiro byahuje ababyeyi, urubyiruko ndetse n’abanyamadini, hagamijwe kubahugura ku bijyanye no kwita ku buzima bw’imyororokere, mu rwego rwo kurushaho kurwanya inda ziterwa abangavu. Abitabiriye aya mahugurwa basabwe ko ubumenyi bungukiye muri ibi biganiro babusangiza abandi kugira ngo bugire uruhare mu kugabanya iki kibazo.

Mar 10, 2026 - 19:10
 0
Kigali: Umuryango Salt and Light International wahuguye ababyeyi n’urubyiruko ku buzima bw’imyororokere hagamijwe kurwanya inda z’imburagihe mu bangavu.

Kimwe mu bibazo bikomeje guhangayikisha u Rwanda muri iki gihe ni ubwiyongere bw’inda z’imburagihe ziterwa abangavu. Rumwe mu rubyiruko rwitabiriye aya mahugurwa ruvuga ko kutagira amakuru ahagije ku buzima bw’imyororokere ari imwe mu mpamvu zituma abangavu benshi bagwa muri iki kibazo.

Umwe mu rubyiruko witabiriye aya mahugurwa yagize ati: “Twabonye ko hari bagenzi bacu benshi bagira ibibazo byo guterwa inda imburagihe kubera kutagira amakuru ahagije. Ibi biganiro byadufashije kumenya uko twirinda no kumenya uko twaganiriza bagenzi bacu kugira ngo na bo babashe kwirinda.”

Ababyeyi na bo bavuga ko aya mahugurwa yabafashije kumenya ko bafite inshingano zo kuganiriza abana babo ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, aho kubireka ngo babyigire ahandi hatizewe.

Umwe mu babyeyi witabiriye ibi biganiro yagize ati: “Twari dusanzwe dutinya kuganiriza abana bacu kuri ibi bibazo, ariko twasobanuriwe ko kubaganiriza ari byo bibafasha gufata ibyemezo byiza ku buzima bwabo. Tugiye kurushaho kubegera no kubaha amakuru akwiye.”

Ku ruhande rw’abayobozi b’amadini, Bishop Edson Maniragaba yashimangiye ko uruhare rw’ababyeyi n’amadini ari ingenzi mu kurinda urubyiruko kugwa mu bishobora kubangiriza ubuzima.

Yagize ati: “Urubyiruko rukeneye ababyeyi n’abaruyobora baruba hafi, bakarwigisha indangagaciro n’uko rwafata ibyemezo byiza. Iyo rufite amakuru ahagije, birufasha kwirinda inda z’imburagihe n’izindi ngaruka mbi.”

Na ho Bishop Dr. Antoine Ndayisenga, Umushumba w’Impuzamatorero ya Salt and Light International, yavuze ko aya mahugurwa agamije kongerera ubumenyi ababyeyi, urubyiruko, abarimu n’abanyamadini kugira ngo babashe gufasha abandi kubona amakuru yizewe ku buzima bw’imyororokere.

Yagize ati: “Izi nyigisho zigamije gutuma ababyeyi, abayobozi b’amadini n’urubyiruko bagira ubumenyi buhagije ku buzima bw’imyororokere, bityo na bo babusangize abandi mu miryango no mu baturage.”

Umuryango Salt and Light International uvuga ko uzakomeza gushyira imbaraga mu gahunda zo guhugura ababyeyi, urubyiruko n’abanyamadini ku buzima bw’imyororokere, kugira ngo barusheho kugira uruhare mu kuganiriza abana babo, kubigisha indangagaciro no kubarinda ibyago by’inda z’imburagihe.

Ibi bikorwa bigamije gufasha kubaka urubyiruko rufite ubumenyi buhagije, rufite ubushobozi bwo gufata ibyemezo byiza ku buzima bwarwo no kwirinda ingaruka mbi zituruka ku kutagira amakuru ahagije.

GACINYA Regina