Rwamagana:Muteteri Goreth yubakiwe inzu ya Miliyoni 15 ati” iyi nzu ndayikesha Imana n’imiyoborere myiza.”

Jun 10, 2026 - 19:33
Jun 10, 2026 - 20:34
 0
Rwamagana:Muteteri Goreth yubakiwe inzu ya Miliyoni 15 ati” iyi  nzu ndayikesha Imana n’imiyoborere myiza.”

Muteteri Goreth atuye mu mudugudu wa kabuye  ,  mu Kagali ka cyanya mu murenge wa kigabiro ho mu Karere ka Rwamagana  yashyikirijwe inzu yubakiwe n’ubuyobozi bw’Akarere ku bufatanye n’itorero Restoration Church Rwamagana   ifite agaciro ka Miliyoni 15 z’Amafaranga y’U Rwanda ,harimo kuyubaka ndetse no kwishyura abakozi byatwaye Miliyoni 10,n'ibikoresho byo mu nzu birimo intebe,n'ibitanda byatwaye Miliyoni 5.

Bicaye mu ruganiriro

mu bigaragara yari mu inzu ishaje iva nko hanze kuko amabati yarashaje cyane yaratobotse,kuri ubu avuga ko ari umunsi w’amateka kuri we kuba ahawe inzu nziza bityo ko ashimira ubuyobozi bwiza bumugejeje kuri iyi ntambwe ati”uyu munsi ni uw’amateka kuri njye nkwiriye kwandika kuko nari mbayeho mu buzima bubi ,tunyagirwa n’abana ,aho umwana akubwira ngo imvura inyagiye mu gutwi,mfite amashashi twitwikira kuko twaranyagirwaga tukaba ariyo twitwikira nayo akuzura amazi tukamena .” 

yongeye ko ubu ashimira ubuyobozi bwiza ati”ndashimira imana n’imiyobore myiza kuko nibo nkesha iyi nzu nziza banyubakiye kandi inzu nkiyi itunzwe na bacye”

Bishop Gasore Costantin Umuyobozi w’itorero Restoration Church mu Ntara y’Iburasirazuba n’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Rwamagana mu gukemura bimwe mu bibazo bibangamiye Abaturage yavuze ko iyi nzu bayubatse mu bufatanye bwiza n’akarere ati” mu bufatanye ndusanganywe n’ubuyoozi bwacu bw’akarere ka Rwamagana muri uyu mwaka baduhaye inzu 1 tugomba kubakira uyu muturage wari uri mu mibereho mibi ,nuko turayubaka dufatanije n’abanyetorero kandi abanyetorero bagomba kurangwa n’urukundo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab avuga ko kubakira abatishoboye biri muri gahunda y’igihugu kd ko bigerwaho ku bufatanye n’abafatanyabikorwa ati”kubakira abatishoboye biri muri gahunda ya Perezida wa Repubulika yuko umuturage wese akwiriye gutura aheza ,iyi gahunda rero ishyirwa mu bikorwa ku bufatanye n’abafatanyabikorwa uyu munsi rero twaje gusura uyu mubyeyi tumushyikiriza iyi nzu twubatse ku bufatanye n’itorero restoration church Rwamagana”.

Yasabye Abaturage gufata neza ibikorwa nkibi baba bubakiwe kuko biba bibafitiye akamaro.

Ubwo bashyikirizaga uyu muturage inzu

Yongeyeho ko hari gahunda yo gukomeza gufatanya n’abafatanyabikorwa muri gahunda yo kubakira Abaturage badafite amikoro.  

Iyi nzu yahawe uyu muturage ifite agaciro ka Miliyoni 15 kuko irimo n’ibindi bikoresho byo mu nzu . itorero  Restoration Church .Rwamaganakandi  ryashyikirije ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana amafaranga yo kwishyurira Mutuel Abaturage bagera kuri 400.

Jane Uwamwiza