Rwamagana: Ubudozi bubafasha kubona amafunguro y’umuryango

Jun 10, 2026 - 15:53
Jun 10, 2026 - 16:07
 0
Rwamagana: Ubudozi bubafasha kubona amafunguro y’umuryango

Hari abakobwa babyaye batarageza imyaka y’ubukure mu murenge wa Musha mu karere ka Rwamagana bavuga ko bakibyara bagorwaga n’ubuzima.Mu rwego rwo kubaba hafi abafatanyabikorwa b’Akarere ka Rwamagana nubuyobozi bwaka karere bwabafashije kwiga umwuga w’ubudozi ubu ubafasha mu kwiteza imbere.

Ni abakobwa babyaye batarageza imyaka yubukure nabagiye bacikisha amashuri  bavuga ko bakibyara imibereho yabo yari igoye.Abo mu kagari ka kabare muri uyu murenge wa MUSHA bavuga ko ubuzima bwabo bwari bugoye cyane.

Uwo twise Mwamini Josiane si yo mazina ye y’ ukuri ati :“Nari mbayeho mu buzima bugoye cyane,nari umunyeshuri nza gucikisha amashuri kubera kubyara numva ubuzima nsa naho mbwanze ariko nkishyiramo akanyabugabo nti aya si yo maherezo.’’

Undi twise Salama  nawe si yo mazina ye bwite na we avuga ko akibyara ubuzima bwamugoye cyane.Ati’’Nabyaye ndi umuhinzi kubona ifaranga bikangora cyane urabyumva ubuzima bwanjye n umwana ntibyari byoroshye’’.

Aba bakobwa bashima ko batakomeje gutereranwa kuko bamwe mu bafatanyabikorwa b’Akarere ka Rwamagana n’ubuyobozi bw’Akarere bwabegereye bahabwa ibiganiro bibubakira ejo heza habo bahugurwa ku budozi none ubu baradoda kandi hari aho bibagejeje.

Uwo twise Mwamini Josiane si yo mazina ye y’ ukuri ati’’Rwose twaje guhuzwa n’amahirwe yuko mu karere kacu hari umufatanyabikorwa RIEP aratwegera aratwigisha,baratuganiriza batwigisha umwuga wo kudoda,ubu niwo nkesha imibereho yanjye nitangira ubwisungane mu kwivuza;naguzemo n’amatungo magufi kandi ameze neza’’.

HABAMENSHI DARIUS, umuyobozi w’umushinga REAP mu Rwanda avuga ko begera aba bakobwa byari mu rwego rwo kubafasha kwiyubaka.

Ati’’ Twe nka RIEP ubusanzwe twita ku burezi cyane cyane twita ku burezi bw’abana tubakundisha gusoma;tugakorana n’urubyiruko turuha ubumenyi rubategurira kubona imirimo ndetse tunabaha ubumenyi mu by’ikoranabuhanga  no kwigisha imyuga nk’ubudozi ariko na none tukanagira umwanya wo guhugura.Yongeraho ati’’Mu murenge wa MUSHA guhera mu ntangiriro z’uyu mwaka abakobwa bahuguwe ku mwuga w ubudozi ni 57 nabahungu 7 bigishwa kudoda za style zitandukanye zibaha amafaranga ngo biteze imbere binabaha ikizere mu mibereho.’’

Abakurikirana aba bakobwa bavuga ko gahunda ihari uretse kuba barahawe ibikoresho hari na gahunda yo kubabumbira mu matsinda

Titien MBANGUKIRA/RWAMAGANA