Cécile Kayirebwa amaze imyaka isaga 60 aririmba Ishema ry’Igihugu.
Mu gihe abantu benshi bahugiye ku mbuga nka TikTok, hari umugore umwe amazina ye yonyine amaze imyaka 60 aririmba amateka y’u Rwanda. Cécile Kayirebwa, "Inyange y’umuziki w’u Rwanda", ni indirimbo igenda. Ijwi rye ryoroshye n’umutima we byatumye yigarurira benshi ndetse n'abakiri bato bakunda injyana ya Gakondo .
Cécile Kayirebwa yavukiye mu mujyi wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge mu 1946 avukira mu muryango w’abahanzi. Se yaracurangaga, Nyina yararirimbaga. Kuva afite imyaka 10 yaririmbaga muri Korali. Mu 1960 yagiye gukomereza amashuri mu Bubiligi ari naho yatangiriye kwerekana ko Ikinyarwanda kiririmbwa neza nk’Igifaransa cyangwa Icyongereza.
Mu myaka ya 1960-1990, Cécile yaririmbye indirimbo zubatse amateka: "Igisobanuro", "Umunezero", "Rwanda Nziza", "Amaraba". Ijwi rye ryari nk’umuyaga woroshye - rituje , nta kwirata ahubwo ryuzuye umuco gusa. Yataramiye i Paris, Brussels, Montreal, New York. Abazungu benshi bavugaga bati: "U Rwanda rufite Mozart warwo".
Mu kiganiro Kayirebwa yagiriye ku muyoboro wa YouTube "@enjoyafricatv" mu mwaka wa 2025, yavuze ko indirimbo yatumye amenyekana abantu bagatangira kumumenya Ari "Yemwe Rubyiruko rw'iwacu".
Muri icyo kiganiro uyu Muhanzi Kandi yagarutse cyane ku bimeze nko gutotezwa bya hato na hato yagiye akorerwa mu myaka ya mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ari nacyo cyatumye ava mu Rwanda akajya gutura mu Gihugu cy'Ububirigi nubwo yajyaga agaruka nabwo agaca mu nzira zisa nko kwihisha aje gusura umuryango we .
Ibi Kandi ngo byamubayeho no mu Gihugu cya Uganda ubwo yari yaragiye kuhakorera ibikorwa bye by'umuziki abantu batazwi bakajya baza kumureba kuri Hotel yaracumbitsemo akaza kuhava.
Mu rwenya rwinshi aseka yagize Ati" sinzi icyo babaga bashaka rwose kuko sinari n'umunye politiki ."
Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda aho kureka umuziki, Yanditse indirimbo ziririra u Rwanda, zigasaba amahoro. Yabaye ijwi ry’abari mu buhungiro - abantu babyina indirimbo ze bavuga bati "tuzagaruka iwacu".
Mu 2000 yagarutse mu Rwanda. Ntiyagarutse gushaka amafaranga, ahubwo yarigishije . Yafashije abana b’imfubyi za Jenoside kwiga umuziki.
Uyu Muhanzi ageze mu zabukuru , afite imyaka 79,akaba umubyeyi w'abana Bane, umuririmbyi akaba kandi ari umuntu ukunda ibintu byerekeranye n’umuco w’ikinyarwanda cyane ibyerekeranye n’imbyino, indirimbo, ibisigo ndetse n’umuco.
Jane Uwamwiza

